“Azavaho” – Nangaa Yatangaje Amagambo Akomeye Ashinja Perezida Tshisekedi
Umuhuza bikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagarutse ku magambo akomeye anenga Perezida Tshisekedi, anavuga ku bushake bwo guhindura Itegeko Nshinga ndetse anahamagarira ubumwe bw’imitwe ya politiki muri RDC
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yongeye gutangaza ibitekerezo bikomeye anenga Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, amushinja gukoresha imvugo zitandukanye no kugereka amakosa ku bandi hagamijwe guhisha intege nke z’ubutegetsi bwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatandatu ushize, Nangaa yavuze ko ijambo Perezida Tshisekedi aherutse gutanga ryagaragaje, nk’uko abivuga, imiyoborere idahinduka kandi ishingiye ku kwitandukanya n’ibyo ashinjwa, aho ahora asobanura ibibazo by’igihugu abishyira ku bandi.
Yagize ati:
“Ni nde wabyizera kandi tuzi ko ejo azaza agasaba imbabazi? Nta kintu nzi, nta kintu narinzi, sinari mbizi, ntabwo bambwiye, ni ikosa ry’u Rwanda, oya, ni ikosa rya Paul Kagame, ni ikosa rya Kabila, ni ikosa ry’intambara… buri gihe ni abandi bantu, ariko we nta na kimwe.”
Yakomeje avuga ko, mu gihe kiri imbere, Abanyekongo batagomba gutungurwa n’uko Perezida Tshisekedi ashobora guhindura imvugo ze cyangwa akazisubiramo mu bundi buryo.
Ati:
“Ejo rero ntimuzatungurwe, kuko azavaho. Mu minsi iri imbere azavaho.”
Mu mvugo ye irimo urwenya rucye, Nangaa yakomeje agira ati:
“Kandi ntibizabatungure azavuga ko atari azi ko yari Perezida.”
Nangaa yanagarutse ku ngingo ikomeye ijyanye n’amakuru amaze iminsi avugwa ku bushake bwo guhindura Itegeko Nshinga rya RDC, aho bamwe bavuga ko byafasha Perezida Tshisekedi gukomeza kuyobora manda ya gatatu.
Ku bijyanye n’ibi, yavuze amagambo akomeye agira ati:
“Arashaka guhindura Itegeko Nshinga? Azabikore niba ari akagabo.”
Nangaa yakomeje asaba ko imitwe ya politiki itandukanye n’imiryango itegamiye kuri Leta muri RDC yafatanya mu buryo bumwe hagamijwe icyo yise “kurinda igihugu” no guhindura imiyoborere iriho.
Yagize ati:
“Turavuga ko ari cyo gihe, kandi ikiganiro n’itangazamakuru cyatumye Abanyekongo bumva imigambi ye. AFC/M23 ihamagarira kwishyira hamwe kw’imitwe yose ya politiki, inzego zose z’imibereho, kwihuriza hamwe muri uru rugamba rwo kurinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yakomeje avuga ko n’imitwe ya politiki iri mu buhungiro, ndetse n’iri imbere mu gihugu, igomba kwitabira iki gitekerezo cy’ubufatanye.
Ati:
“Imitwe yose ya politiki iri mu buhungiro n’iri i Kinshasa, ndetse n’iri muri Union Sacrée, ituvugisha mu ibanga, turayisaba kwihuriza hamwe inyuma ya AFC/M23 tukarwana urugamba kugira ngo turinde igihugu.”
Ibi byatangajwe na Corneille Nangaa bikomeje gutera impaka mu rwego rwa politiki muri RDC, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke n’ukutumvikana hagati y’imitwe ya politiki itandukanye.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko amagambo nk’aya akunze gukurikirwa n’impaka ndende mu gihugu, cyane cyane mu bihe bya politiki bikomeye birimo amatora n’impinduka z’inzego z’ubutegetsi.





