Minembwe: Ikinyoma ku bisobanuro bya Kongolo ku mutekano w’i Mulenge, impaka zikomeye ku bikorwa bya gisirikare n’ireme ry’amakuru atangazwa na Kinshasa
Mu nkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yatanzwe n’umuvugizi w’Urwego rw’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bwana Jacques Kongolo, yavuze ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/06/2026, ibitero bivugwa ko bikorwa n’indege zitagira abapilote (drones) n’indege za gisirikare za FARDC byakomeje kugirira abaturage bo mu misozi ya Minembwe, bikavugwa ko byateje impfu n’akababaro mu baturage. yi nkuru ikubiye mu butumwa Kongolo yatanze abinyujije ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter.
Iyi nkuru kandi ishinja ibindi bikorwa birimo gukoresha indege zitwara ibikoresho bya gisirikare no kuvogera ikirere cy’aka gace, ibintu bivugwa ko bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’imiryango itandukanye yo muri ako karere.
Nubwo ibyo bitangazwa, amakuru aturuka mu baturage bo mu Minembwe avuga ko Bwana Jacques Kongolo atari ubwa mbere atangaje amakuru ahabanye n’ukuri.
Abaturage bavuga ko mu minsi ishize yari yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, bafashe centre ya Minembwe. Icyo gihe ariko, amakuru yaje kugaragaza ko ibyo bitari ukuri, kuko kugeza n’ubu hagaragazwa ko MRDP–Twirwaneho ari yo igenzura centre ya Minembwe n’ibindi bice bikomeye byo muri ako gace, nyuma yo gusunika ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Ibi byatumye bamwe mu baturage n’abakurikirana ibibera muri aka karere bashidikanya ku makuru akomeje gutangazwa n’uyu muvugizi, bavuga ko atari umunyakuri kandi ko atanga amakuru atabanje kugenzura neza ibibera kuri terrain.
Mu minsi ishize kandi havugwa ibitero bya gisirikare byibasira uturere dutuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu misozi ya Lundu n’ahandi mu gace ka Minembwe, aho bivugwa ko byakozwe hifashishijwe drones.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko hari abaturage bishwe abandi barakomereka, nubwo umubare nyawo w’abahitanywe n’ibyo bitero ukiri kugenzurwa.
Ibi byatumye hakomeza kuvugwa impaka zikomeye ku ruhare rw’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo, barimo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR, mu mutekano muke w’aka karere.
Ku bijyanye n’ibirego bikunze kugaragaza u Rwanda mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa RDC, kugeza ubu nta bimenyetso byemejwe n’inzego z’ubushakashatsi bwigenga cyangwa imiryango mpuzamahanga byemeza ko u Rwanda rufite uruhare rutaziguye mu mirwano ibera mu misozi y’i Mulenge, Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
U Rwanda rwo rwagiye ruhakana ibyo birego kenshi, rugasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ridafite aho ribogamiye kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Abaturage bo mu Minembwe bavuga ko ibibazo by’umutekano bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye, bagasaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku birego byose by’intambara, ibitero by’indege, n’imitangire y’amakuru atandukanye akomeje gutangwa n’abavugizi b’impande zitandukanye.
Bavuga ko gukwirakwiza amakuru ataremezwa bishobora kongera umwuka mubi hagati y’imiryango itandukanye no gukomeza guhungabanya amahoro mu karere k’imisozi y’i Mulenge.
Minembwe Capital News







