• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bidasanzwe mu Burundi imfungwa zirenga 5000 zahawe imbabazi.

minebwenews by minebwenews
November 16, 2024
in Regional Politics
4
Bidasanzwe mu Burundi imfungwa zirenga 5000 zahawe imbabazi.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bidasanzwe mu Burundi imfungwa zirenga 5000 zahawe imbabazi.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yategetse abayobozi bashyinzwe amagereza atandukanye yo muri iki gihugu ko mu byumweru bibiri bagomba kuba barekuye imfungwa 5,442 zari zimaze igihe zifunzwe.

Iri tegeko perezida w’u Burundi yaritanze ku itariki ya 14/11/2024, ubwo yari yagiriye uruzinduko mu Ntara ya Muramvya, anasobanura ko abikoze mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza y’u Burundi.

Abagiye kurekurwa ku rwego rw’igihugu ni 5,442, bivuze ko ari 41% byabasanzwe bafungiwe muri gereza zo mu Burundi, aho umubare w’abafunze bose ku rwego rw’igihugu ari 13,211.

Abahawe imbabazi biganjemo abakoze ibyaha bito, abujuje kimwe cya kane cy’igifungo bakatiwe, abageze mu zabukuru, n’abarwaye indwara zikomeye cyangwa zidakira.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko amagereza y’u Burundi arimo ubucucike bukabije, ndetse ko ubushobozi bwo kwita ku bafungwa bugerwa ku mashyi.

Avuga ko kugaburira, kwambika, kuvuza no guha imfungwa iby’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi ari umutwaro ku ngengo y’imari y’igihugu.

Yagize ati: “Ndabizi ko barekuwe amafaranga bishyurirwaga, nta wakongera kuvuga ngo abanyeshuri babuze intebe cyangwa ngo babuze ibitabo. Ni mwumve ukuntu duhomba.”

Ndayishimiye yibukije ko buri mwaka Leta ikoresha hafi miliyari 15 z’amafaranga y’amarundi muri za gereza, avuga ko ayo mafaranga ari menshi akwiye gukoreshwa mu kubaka amashuri n’amavururo.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Ndayishimiye yatanze imbabazi, ariko ku munsi wa mbere harekurwa abantu 500, biza guhagarara ku mpamvu zitamenyekanye.

Raporo ya komisiyo yigenga ishinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Burundi (CNIDH) yo mu 2023 yagaragaje ko abarenga ibihumbi 13 bafunzwe , harimo abagera ku bihumbi bitandatu bafunzwe nta dosiye, ndetse n’abandi 136 bari bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Tags: 5442Evariste NdayishimiyeImbabaziImfungwa

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?