BREAKING NEWS | ABASIRIKARE BABIRI B’U BURUNDI BAFATIWE I BARAKA, BAJYANWA I KINSHASA — IBYABO BIKOMEJE KUVUGWAHO
Minembwe Capital News
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), FARDC n’imitwe ya Wazalendo, nyuma y’ifatwa ry’abasirikare babiri b’u Burundi bafatiwe i Baraka, muri Kivu y’Amajyepfo, bakajyanwa i Kinshasa.
Amakuru aturuka mu nzego z’igisirikare cy’u Burundi avuga ko Major Nitunga Jérémie, wo muri promotion ya 37 ya ISCAM, na Capitaine Kanjori Félicien, wo muri promotion ya 41 ya ISCAM, bafashwe na Wazalendo ku itariki ya 21/08/2026, hafi ya centre ya Baraka.
BAKWEKWAHO GUKORANA NA M23
Abo basirikare bakekwaho kuba baragiranye imikoranire n’umutwe wa M23, cyangwa kuba barawufashije mu bikorwa byawo.
Nyuma yo gufatwa na Wazalendo, amakuru avuga ko bashyikirijwe FARDC, mbere y’uko bajyanwa i Kinshasa, aho ikibazo cyabo gikomeje gukurikiranwa n’inzego za RDC.
Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi ngo bwagerageje gusaba ko abo basirikare basubizwa mu Burundi, kugira ngo niba hari ibyaha bakekwaho, bikurikiranwe n’ubutabera bw’u Burundi.
IFATWA RYABO RYABAYE MU GIHE CY’UKUTIZERANA
Iri fatwa rije mu gihe hakomeje kugaragara umwuka w’ukutizerana hagati ya FARDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi zikorera hamwe mu bikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga kandi ko hari ibirego by’uko bamwe mu basirikare b’u Burundi baba baragejeje amakuru kuri M23 na MRDP-Twirwaneho.
Hari n’amakuru avuga ko ifatwa ry’aba basirikare rishobora kuba rifitanye isano n’igitero cyari kigambiriye bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo, barimo General Élie Ndizigiye uzwi nka “Muzinga”, General Telesphore Barandereka, ndetse n’umwe mu bagenerali ba FARDC.
Icyakora, nta bimenyetso byigenga biragaragaza ko Major Nitunga Jérémie na Capitaine Kanjori Félicien bagize uruhare muri icyo gikorwa, kandi uruhare rwabo ntiruraremezwa n’urukiko.
IMPUNGE NGE ZIKOMEJE
U Burundi busaba ko niba abo basirikare barakoze ibyaha, babibazwa hakurikijwe amategeko kandi bakabona ubutabera buboneye.
Iri fatwa rishobora kurushaho kongera umwuka mubi n’ukutizerana hagati y’impande z’umutekano zikorera hamwe muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje.
Minembwe Capital News







