Ibyo wamenya kuri Tom Byabagamba wari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda wapfiriye muri gereza
Tom Byabagamba, wahoze ari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba yarigeze kuyobora umutwe w’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu, yapfiriye muri gereza nyuma yo kumaramo imyaka 12 afunzwe.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na David Himbara, umwe mu bo mu muryango we, wavuze ko Byabagamba yari murumuna we.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Himbara yagize ati: “Tom Byabagamba, murumuna wanjye muto, yapfuye nyuma yo kumara imyaka 12 muri gereza.”
Ikinyamakuru Chimp Reports cyo muri Uganda na cyo cyatangaje amakuru y’urupfu rwa Byabagamba.
Kugeza ubu, umuryango we ntiwatangaje icyateye urupfu rwe. Nta tangazo rirambuye ryari ryatangazwa n’ubuyobozi bwa gereza ya gisirikare ku bijyanye n’urupfu rwe.
Byabagamba yari muntu ki?
Tom Byabagamba yari umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya Colonel, akaba yarigeze kuyobora umutwe w’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu. Yari amaze imyaka isaga 20 akorera mu nzego z’umutekano mbere y’uko atabwa muri yombi.
Yatawe muri yombi ku itariki ya 24/08/2014, akurikiranyweho ibyaha birimo gushishikariza abaturage kurwanya ubutegetsi buriho, gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Ibyo byaha byavugwaga ko byabaye mu gihe yari mu butumwa bw’akazi muri Sudani y’Epfo.
Igihano cy’imyaka 15
Ku itariki ya 27/12/2019, Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Tom Byabagamba igifungo cy’imyaka 15, runamwambura impeta za gisirikare.
Yahamijwe ibyaha birimo gushishikariza abaturage kwigomeka cyangwa guteza imvururu, gusebya igihugu cyangwa Guverinoma nk’umuyobozi, guhisha nkana amakuru cyangwa ibimenyetso byafasha mu ikorwa ry’icyaha, ndetse no gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Nyuma yaho, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwongeye kumukurikirana ku byaha bishya bwavugaga ko yaba yarakoze mu gihe yari afunzwe.
Muri ibyo byaha harimo gukekwaho kugerageza gutanga ruswa no kugerageza gutoroka gereza, bivugwa ko yari kubikora abifashijwemo n’abandi bafungwa ndetse n’abantu bari hanze ya gereza. Icyo gihe, ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda bwavuze ko ibyo birego byari bikiri gukorwaho iperereza.
Ikindi gihano yakatiwe ari muri gereza
Byabagamba kandi yaje gukurikiranwa ku cyaha cyo kwiba telefoni n’umugozi wayo wo kuyishyiramo umuriro.
Mu mpera z’Ukwezi kwa Gatanu 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’umwaka umwe kuri icyo cyaha.
Urupfu rwa Tom Byabagamba rubaye nyuma y’imyaka 12 yari amaze afunzwe, mu gihe amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwe ataratangazwa ku mugaragaro.

Minembwe Capital News







