BREAKING NEWS:
Mutamba yemeye kwitaba urukiko mu rubanza rwa FRIVAO, asaba ko ruburanishwa imbonankubone kuri RTNC ku mugaragaro
Mu gihe dosiye ya Constant Mutamba, wabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukurikirwa n’abaturage benshi muri iki gihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwitaba urukiko ku itariki ya 13/07/2026. Ibi bibaye nyuma yo kutitaba iburanisha ryabaye ku itariki ya 05 no ku ya 19/05/2026.
Ni icyemezo cyitezweho kongera guha icyerekezo uru rubanza ruregwamo imicungire y’amafaranga ya FRIVAO, ikigega cyashyiriweho gutanga indishyi ku bahohotewe n’ibikorwa by’igisirikare cya Uganda ku butaka bwa RDC.
Mu ibaruwa yanditse ari mu bitaro, aho avuga ko amaze amezi icyenda arwaye, Constant Mutamba yatangaje ko yiteguye kwitaba urukiko ku giti cye kugira ngo yisobanure ku birego n’ibimuvugwaho.
Yagize ati:
“Nafashe icyemezo cyo kuva ku buriri bw’ibitaro aho maze amezi icyenda ndwaye, mfite imiti mu ntoki, kugira ngo ndwanirire ukuri, ubutabera nyabwo ndetse n’isura yanjye. Nzitaba urukiko ku itariki ya 13/07/2026.”
Aya magambo agaragaza ubushake bwe bwo kwisobanura imbere y’urukiko aho gukomeza guhagararirwa n’abamwunganira gusa.
Constant Mutamba yanasabye ko iburanisha ry’uru rubanza ryatambutswa imbonankubone kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu (RTNC), ndetse no ku bindi bitangazamakuru.
Yavuze ko ibi bizafasha abaturage ba Congo, cyane cyane abahuye n’ingaruka z’intambara zo muri Kisangani, kumenya ukuri ku micungire y’ikigega cya FRIVAO, haba mu gihe yari Minisitiri w’Ubutabera ndetse na nyuma yo kuva muri uwo mwanya.
Yongeye kandi kuvuga ko hari ibyo yise igitutu cya politiki ndetse n’imigambi yo kumuharabika no gucamo ibice ishyaka rye rya NOGEC.
Kwitaba kwa Constant Mutamba gushingiye ku byagaragajwe mu iburanisha ryo ku itariki ya 30/05/2026, aho hibanzwe ku bwishyu burenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, bivugwa ko bwatanzwe hataraboneka icyemezo cya Direction Générale de Contrôle des Marchés Publics (DGCMP), nk’uko amategeko abiteganya.
Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye urukiko rugomba gusuzuma kugira ngo hamenyekane niba amategeko agenga ikoreshwa ry’umutungo wa Leta yarubahirijwe.
Mu iburanisha ryabanje, Chansar Bolukola, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa FRIVAO, usanzwe afungiye muri gereza nkuru ya Makala, yabwiye urukiko ko ubwishyu bwose bwakozwe hashingiwe ku mabwiriza yo mu magambo yatanzwe na Constant Mutamba, wari Minisitiri w’Ubutabera icyo gihe.
Ku rundi ruhande, ibigo byahawe ayo mafaranga na byo byemereye urukiko ko byayakiriye mbere y’uko haboneka icyemezo cya DGCMP, nk’uko amategeko abisaba.
Kwitaba kwa Constant Mutamba ku itariki ya 13/07/2026 bishobora kuba imwe mu ntambwe zikomeye muri uru rubanza, kuko bizatanga amahirwe yo kumva ibisobanuro bye ku birego bimuvugwaho no kugereranya ubuhamya bwe n’ubw’abandi bamaze kumvwa n’urukiko.
Ni urubanza rufite uburemere kubera amafaranga menshi aruvugwamo n’ingaruka rushobora kugira ku micungire y’umutungo wa Leta no ku cyizere abaturage bafitiye ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasesenguzi bemeza ko ibizavugirwa muri uru rubanza bishobora kugira uruhare rukomeye mu gusobanura uko umutungo wa FRIVAO wacunzwe n’abawushinzwe.
Mu gihe amaso y’abaturage, abanyapolitiki n’abakurikirana ubutabera akomeje kureba kuri uru rubanza, iburanisha ryo ku itariki ya 13/07/2026 ritegerejwe nk’iritanga ibisobanuro bishya kuri dosiye ya FRIVAO.





