Ubutegetsi bwa RDC Bugeze mu Ihurizo Rikomeye; Abarwanya Tshisekedi Batumiriwe mu Burundi Mbere y’Imyigaragambyo
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kunyura mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano, hagiye hanze amakuru agaragaza ko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bibumbiye mu ihuriro rya C64, batumiwe mu Burundi mbere y’itariki ya 08/07/2026, umunsi bari baratangaje ko uzaberaho imyigaragambyo n’ibikorwa byo kwamagana ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Amakuru aturuka mu bantu bazi neza iby’iri huriro avuga ko ubwo butumire bwatanzwe na Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri iki gihe. Iyi ntambwe iri gufatwa na bamwe nk’igamije gushaka inzira z’ibiganiro no kugabanya ubushyamirane bwa politiki bukomeje kwiyongera muri RDC.
Nk’uko umwe mu bagize ihuriro rya C64 yabitangarije bamwe mu banyamakuru, kugeza ubu nta mwanzuro wa nyuma urafatwa ku cyerekezo bazagenderamo.
Yagize ati:
«”Nta cyemezo cya nyuma kirafatwa. Umwanzuro wa nyuma uzafatwa mu masaha ari imbere nyuma y’inama iteganyijwe.”»
Aya magambo agaragaza ko abayobozi ba C64 bakiri mu biganiro bibanziriza ifatwa ry’umwanzuro ushobora kugira ingaruka ku myigaragambyo yari iteganyijwe cyangwa ku bundi buryo bwo gukomeza ibikorwa byabo bya politiki.
Abasesenguzi n’abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko ubutumire bw’u Burundi bushobora gusobanurwa nk’igerageza ryo guteza imbere ibiganiro hagati y’impande zitavuga rumwe, cyane cyane mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’amakimbirane ya politiki.
Minembwe Capital News





