Bukavu: Intsinzi Ikomeye ya Ntungababyeyi Mu Matora, Ariko Igice cy’Abanyeshuri Gisiga Ibimenyetso by’Amakimbirane
Amatora yo gutora ubuyobozi bushya yabereye mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yasize agaragaje ishusho y’intsinzi ikomeye ku mukandida umwe rukumbi, ariko anagaragaza ibimenyetso by’ukutumvikana mu bice bimwe by’abanyeshuri.
Iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26/04/2026, gitangira saa munani z’amanywa (14h), kibera muri salle ya Nard Hôtel i Bukavu. Amakuru aturuka mu babikurikiranaga hafi agaragaza ko aya matora yitabiriwe n’abanyeshuri 56 bemerewe gutora, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye inzego zifitanye isano n’ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rikorera muri aka gace.
Akanama gashinzwe amatora (CEI) kari kayobowe na Rukundo Espoir, afatanyije na Visi Perezida Byishimo Paul ndetse n’Umunyamabanga Muhawe Cédric, ari na we wari ufite inshingano zo gutegura no gutangaza ibyavuye mu matora.
Mbere yo gutangira igikorwa cyo gutora, ubuyobozi bwari busoje manda, buyobowe na Ndabarishe Gentil afatanyije na Gatware Alpha, bwahawe umwanya wo kugaragaza ibyo bwagezeho mu gihe cy’umwaka umwe bwari bumaze buyobora. Bashimangiye ko hari intambwe yatewe mu mikorere n’imikoranire, banashimira byimazeyo ababashyigikiye muri urwo rugendo.
Nyuma y’iyo raporo, CEI yatangaje ko hari umukandida umwe rukumbi wujuje ibisabwa, ari we Ntungababeyeyi Benjamin. Yahise ahabwa umwanya wo kugaragaza imigabo n’imigambi, aho yasezeranyije gushyira imbere ubumwe, guteza imbere imibereho y’abanyamuryango no kunoza imikoranire n’izindi nzego.
Igikorwa cyo gutora cyahise gitangira mu ituze, aho abatoye bose bari 56. Mu majwi yabazwe, Ntungababyeyi Benjamin yatsinze ku majwi 52, mu gihe abantu bane batoye imfabusa, bigaragaza ko yari ashyigikiwe ku kigero kiri hejuru cyane.
Nubwo amatora yabaye mu mahoro kandi akishimirwa n’abenshi, hagaragaye igice cy’abanyeshuri bo mu ishami rizwi nka AEBK (biganjemo abo muri axe ya Karhal) batitabiriye iki gikorwa. Amakuru aturuka mu babikurikiranaga hafi avuga ko aba banyeshuri banze kwitabira ndetse banga no gutanga umukandida, ibintu byateje kwibaza ku mpamvu z’uku kwigomeka.
Abari mu buyobozi bwateguye amatora batangaje ko impamvu z’iki cyemezo zitaramenyekana neza, ariko ko hari iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyabiteye n’ababigizemo uruhare. Ibi bishobora kuzagira ingaruka ku bumwe n’imikoranire mu gihe kiri imbere, cyane cyane mu rwego rwo guhuza ibice byose bigize umuryango.
Muri rusange, aya matora yagenze neza kandi agaragaza ubushake bwo gukomeza inzira y’imiyoborere ishingiye ku mahitamo y’abagize umuryango, nubwo hakiri imbogamizi zisaba gukemurwa kugira ngo habeho ubumwe busesuye.







