Burundi: Inkongi Ikomeye Yibasiye Isoko Rikuru rya Ngozi, Yangiza Igice Kinini cy’Ubucuruzi
Minembwe Capital News
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye ni uko isoko rikuru rya Ngozi, riherereye mu Ntara ya Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi, ryafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, irarikongora ku rugero rukomeye.
Nk’uko umwe mu baturage batuye muri ako gace yabibwiye Minembwe Capital News, iyo nkongi yadutse mu masaha y’ijoro, ikwira mu bice bitandukanye by’isoko mu gihe gito cyane. Yavuze ko kugeza ubu icyateye uwo muriro kitaramenyekana.
Uyu muturage yakomeje avuga ko inzego zishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro zagerageje gutabara, ariko zageze aho umuriro wari umaze gukwira hafi y’isoko ryose, zisanga igice kinini cyaryo cyamaze gushya kigahinduka umuyonga.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuriro mwinshi wazamukaga mu kirere, uherekejwe n’umwotsi mwinshi wari utwikiriye ako gace. Ibyo byateje impungenge abaturage ndetse bikurura ibitekerezo byinshi mu batuye muri ako karere no ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Iyi nkongi ibaye mu gihe hakomeje kugarukwa ku nkongi zitandukanye zagiye zibasira u Burundi mu bihe bitandukanye, cyane cyane muri manda ebyiri za Perezida Évariste Ndayishimiye. Muri icyo gihe, inkongi nyinshi zagiye zibasira amasoko, ububiko bw’ibicuruzwa n’ahandi hatandukanye, harimo n’ububiko bw’intwaro, ibintu byakomeje guteza impaka n’ibibazo ku mutekano w’ibikorwaremezo.
Kugeza igihe iyi nkuru yatangarizwaga, ubuyobozi bw’u Burundi ntibwari bwatangaza umubare nyawo w’ibyangiritse cyangwa icyaba cyateye iyi nkongi. Iperereza ku cyayiteye ritegerejwe kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi mpanuka ndetse n’ingaruka zayo ku bucuruzi no ku baturage bo mu Ntara ya Ngozi.





