Dore uko mu Minembwe hiriwe, aho FARDC n’abambari bayo bakomeje kugaba ibitero bikomeye mu mirwano ikomeje.
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa ibitero bikomeye by’indege z’intambara za Sukhoi-25, bivugwa ko byagabwe mu gace ko ku w’Ibigori i Lundu ndetse no mu Banyengandji kuri Gitavi, bikangiza ibikorwa remezo by’abaturage. Utu duce duherereye hafi ya Centre ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko ibyo bitero byakozwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigizwe n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo hamwe na FDLR, aho bivugwa ko byaturutse ku birindiro bya Point Zero, ahantu hagenzurwa n’izi ngabo.
Bivugwa ko ibyo bisasu byibasiye cyane imihana ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, aho amazu n’ibindi bikorwa remezo byangiritse bikomeye, nubwo imibare nyayo y’ibyangiritse ndetse n’ababa bahitanywe n’ibi bitero itaratangazwa ku mugaragaro.
Ibi bitero bivugwa ko byabaye nyuma y’ibindi by’indege za gisirikare za drone na Sukhoi-25 byagabwe ku munsi wabanje mu duce twa Runundu tugana ku Kabingo, nabyo bikavugwa ko byasize ibyangiritse mu mihana ituwemo n’abaturage.
Aya makuru kandi agaragaza ko ibyo bitero byo mu kirere byabanjirijwe n’ibitero byo ku butaka bivugwa ko byagabwe n’ihuriro rya FARDC n’abafatanyabikorwa baryo ku wa mbere, ku wa kabiri no ku wa gatatu muri iki cyumweru, bikavugwa ko byari bigamije gusenya ibirindiro by’imitwe irwanya ubutegetsi. Icyakora, bivugwa ko ibyo bisasu byibasiye imihana ituwemo n’Abanyamulenge.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge wakomeje gusubiza inyuma ibi bitero binyuze mu mirwano yabereye mu bice bya Kalingi, Bidegu, Kalongi, Gakenke n’ahandi.
Ibi bisasu, nk’uko aya makuru akomeza abivuga, byagabwe mu masaha ya kare, hafi saa tanu za mu gitondo. Gusa nta mibare yemejwe y’ababa baguye cyangwa ibyangiritse ku butaka yatangajwe ku mugaragaro.




