FARDC Ivuga Ko Yigaruriye Ibindi Birindiro muri Fizi: Ukuri Kuri Aya Makuru Ni Ukuhe?
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zongeye kwigarurira bimwe mu birindiro by’ingenzi biherereye mu misozi miremire ya Rugezi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryatanzwe n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 Sud, Sous-lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji, FARDC yavuze ko yafashe ibirindiro bya Kimete, Ku Wihene na Kashamata, nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byari bigamije gusubiza inyuma abo bahanganye.
FARDC yatangaje ko iki gikorwa cyabaye nyuma y’icyo yise “gusubira inyuma kw’igihe gito” kw’ingabo zayo mu bice bimwe na bimwe by’ako karere. Ibyo birindiro byavuzwe biherereye mu gace ka Rugezi, aho ingabo za MRDP-Twirwaneho zifatanyije na M23 zivuga ko zahafashe kuva mu kwezi kwa gatatu 2025 kandi ko zigikomeje kuhagenzura.
Gusa, amakuru yatangajwe na FARDC yakomeje kuvuguruzwa n’abantu bakurikiranira hafi imirwano yo muri ako gace, bavuga ko ibyo byatangajwe bidahuye neza n’imiterere nyayo y’ibiri kubera ku rugamba.
Abo bakurikiranira hafi ibibera muri ako karere bavuga ko ibice FARDC yavuze ko yigaruriye atari imijyi cyangwa ahantu hatuwe cyane hashobora kugira impinduka ikomeye ku mikorere y’imirwano, ahubwo ko ari imisozi imwe n’imwe ndetse n’ahantu hadatuwe cyane. Ku bwabo, kugenzura ibyo bice ntibihindura ku buryo bukomeye isura rusange y’imirwano ikomeje kubera mu misozi miremire ya Minembwe.
Bavuga kandi ko utwo duce twose twavuzwe na FARDC tugikomeje kugenzurwa n’ingabo za MRDP-Twirwaneho, umutwe witwaje intwaro uvuga ko urwanirira umutekano n’inyungu z’Abanyamulenge batuye muri ako karere.
Andi makuru akomeza avuga ko uko ibintu bihagaze ku kibuga bitandukanye n’ibyo FARDC yatangaje, aho bivugwa ko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bakomeje gusubira inyuma berekeza mu cyerekezo cya Baraka, nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho ifatanyije na M23 bafashe agace ka Kwa Mulima ndetse n’inkengero zako.
Bamwe mu bakurikiranira hafi imirwano bavuga ko icyo gikorwa cyatumye FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batakaza bimwe mu birindiro byari bifite akamaro mu misozi miremire ya Minembwe, bituma bamwe mu basirikare babo berekeza mu bice biri hafi y’ikiyaga cya Tanganyika, cyane cyane mu cyerekezo cya Baraka.
FARDC Yashinje AFC/M23 Ibitero By’Indege Zitagira Abapilote
Ku rundi ruhande, FARDC yashinje ingabo za AFC/M23 gukoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa TB2 na TB3 mu kugaba ibitero mu mihana ya Bidjaga.
FARDC yavuze ko ibyo bitero byahitanye abasivili 18, abandi 15 bagakomereka, bakaba barimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kanguli.
Icyakora, kugeza ubu ibyo birego ntibiratangazwa cyangwa ngo byemezwe n’andi makuru yigenga kugira ngo bigire ishingiro ryuzuye.
Muri rusange, umutekano mu misozi miremire ya Fizi ukomeje kuba mubi, aho impande zihanganye zikomeje gutanga amakuru atandukanye ku bice zigenzura ndetse n’imiterere y’imirwano iri kubera muri ako karere.
Mu gihe FARDC ikomeje kuvuga ko iri kugera ku ntsinzi no gusubirana ibice bimwe na bimwe by’ingenzi, abo ihanganye na bo bavuga ko bagikomeje kugenzura uduce dutandukanye, banashinja FARDC gutangaza amakuru adahuye n’ukuri kw’ibiri ku kibuga.
Ku rundi ruhande, abashyigikiye MRDP-Twirwaneho bavuga ko aho uwo mutwe ukomeje kugenzura, harimo Minembwe, abaturage batangiye kubona impinduka mu mutekano, bavuga ko bamwe muri bo ubu babasha kuryama bagasinzira mu mahoro ugereranyije n’ibihe byabanje.




