RDC: Imyigaragambyo y’Abapfakazi b’Abasirikare ba FARDC Yafashe Indi Ntera; Basaba Guhabwa Uburenganzira Bwabo
Ku wa Mbere tariki ya 06/07/2026, umujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, waranzwe n’imyigaragambyo y’abapfakazi b’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bitabye Imana. Aba bagore basohotse mu mihanda bagaragaza akababaro n’uburakari batewe no kuba bamaze igihe kirekire bategereje kwishyurwa amafaranga n’ibindi bibagenewe, ndetse no guhabwa agaciro kabakwiye nk’abapfakazi b’abasirikare, nyamara amadosiye yabo akaba atarakemurwa kugeza ubu.
Aba bagore bahuriye ku muhanda wa Boulevard de la Libération, hafi y’inyubako ya FirstBank, bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busaba ubutabera. Banaririmbye indirimbo n’amagambo agaragaza ko bamaze kurambirwa no gukomeza gutegereza ibisubizo.
Abigaragambyaga bavuga ko, nyuma y’urupfu rw’abagabo babo, bahuye n’inzitizi nyinshi mu nzego z’ubuyobozi, zirimo gutinda gukemurwa kw’amadosiye yabo ndetse no kudahabwa amafaranga n’ubundi bufasha bagombaga guhabwa nk’imiryango y’abasirikare bapfiriye mu kazi.
Nk’uko bamwe muri bo babitangarije itangazamakuru, imyaka irashira indi igataha bakomeza gusiragira mu biro bitandukanye basaba ko amadosiye yabo yihutishwa, nyamara kugeza ubu bakavuga ko nta gisubizo gifatika barabona. Bavuga ko ibi byabashyize mu buzima bugoye, aho benshi muri bo bafite ikibazo cyo kubona ibibatunga, kurihira abana amashuri no kubona ubuvuzi.
Aba bapfakazi basaba inzego zibishinzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufata iki kibazo nk’icyihutirwa, zikihutisha isuzumwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amadosiye yabo kugira ngo bahabwe uburenganzira bwabo hakurikijwe amategeko.
Iyi myigaragambyo yongeye kugaragaza ibibazo by’imibereho bikomeje kuvugwa n’imiryango y’abasirikare baguye ku rugamba, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’umutekano muke n’intambara zidakira.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikiwe, nta tangazo cyangwa igisubizo cyari cyaratangazwa n’inzego za Leta ku birebana n’ibyifuzo by’aba bapfakazi. Icyakora, bo bavuga ko bazakomeza gusaba uburenganzira bwabo banyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugeza igihe ibibazo byabo bizakemurirwa.






