Impamvu Joseph Kabila Atitabiriye Ibiganiro bya Perezida Ndayishimiye i Bujumbura Yashyizwe Ahagaragara
José Makila Sumanda, wabaye Visi Minisitiri w’Intebe wa RDC ndetse akaba ari umwe mu banyapolitiki bakorana bya hafi na Joseph Kabila, yatangaje ko ihuriro Sauvons la RDC ryafashe icyemezo cyo kutitabira ibyo biganiro.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Makila yavuze ko ihuriro Sauvons la RDC, riyobowe na Joseph Kabila, ryari ryakiriye ubutumire bwatanzwe n’Ibiro bya Perezida Évariste Ndayishimiye. Icyakora, nyuma yo kubusesengura no kubutekerezaho mu buryo bwimbitse, ryafashe umwanzuro wo kutabwitabira.
Yagize ati:
“Sauvons la RDC ry’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu w’icyubahiro Joseph Kabila ryakiriye ubutumire bwaturutse mu Biro bya Perezida Évariste Ndayishimiye. Nyuma yo kubusesengura no kubutekerezaho mu buryo bwitondewe, twabonye ko hari bimwe mu bitarasobanuka neza, bityo dusanga bitaba ari ngombwa cyangwa ari iby’ubwenge gukomeza muri uwo murongo.”
Nubwo yatangaje uwo mwanzuro, José Makila yasabye ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahisemo kwitabira ibyo biganiro batakwirengagizwa cyangwa ngo banengwe mbere y’uko ibizabivamo bimenyekana.
Yashimangiye ko ari ngombwa kubagirira icyizere no gutegereza ibyo bazageza ku bandi nyuma y’ibiganiro.
Yagize ati:
“Reka duhe bagenzi bacu icyizere. Tubategereze, twumve neza ibyo bazagarukana n’imyanzuro izava muri iki gikorwa mbere yo gufata imyanzuro cyangwa kugira icyo tubivugaho.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, José Makila yongeye gushimangira akamaro k’ubumwe hagati y’amashyaka n’indi mitwe yose itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, agaragaza ko ari bwo buzafasha kugera ku mpinduka za politiki zishingiye kuri demokarasi.
Yavuze ko igihe kigeze cyo gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu, asaba abanyapolitiki bahuje intego gukomeza gukorera hamwe no kurinda igihugu icyerekezo cyose cyashobora guhungabanya amahame ya demokarasi.
Icyemezo cya Sauvons la RDC cyo kutitabira ibiganiro bya Bujumbura kije mu gihe indi mitwe ya politiki n’abandi banyapolitiki bemeye kubyitabira. Ibi bikomeje gukurikiranwa hafi n’abasesenguzi ba politiki ndetse n’abaturage bifuza kubona umuti urambye ku bibazo bya politiki n’umutekano bimaze igihe byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasesenguzi bavuga ko uburyo impande zitandukanye zizakomeza kwitwara kuri ibi biganiro bushobora kugira uruhare rukomeye mu cyerekezo cy’ibiganiro bya politiki no mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo igihugu gihanganye na byo.





