FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bongeye Gukora Abanyamulenge Mu Nda: Abatari Bake Bapfuye, Abandi Benshi Barakomereka
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 06/06/2026 rishyira ku Cyumweru tariki ya 07/06/2026, abaturage bo mu gace ka Ilundu, hafi y’urugo rwa Pasiteri Ruberanganizi muri Komini ya Minembwe, bahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kuraswaho ibisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi (FDNB). Icyo gitero cyahitanye abantu babiri, gikomeretsa abandi benshi barimo abana bato, ndetse cyangiza inyubako z’ishuri riherereye muri ako gace.
Aya makuru yatangajwe n’abaturage batuye muri ibyo bice bya Minembwe, bavuga ko icyo gitero cyibasiye ahari abaturage basanzwe batuye muri aka gace.
Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, abantu babiri ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye bazize icyo gitero.
Abo ni:
- Prince Runezerwa Mahiyabo, wari ufite imyaka 19 y’amavuko. Amakuru avuga ko yitabye Imana agejejwe ku Bitaro Bikuru bya Minembwe, aho yari yihutishijwe kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
- Kigeri Mazuru, wapfiriye aho igisasu cyaguye mbere y’uko agerwaho n’ubutabazi.
Urupfu rw’aba basore rwateye agahinda gakomeye imiryango yabo ndetse n’abaturage bo muri aka gace, cyane cyane ko rwabaye mu gihe abaturage bari baryamye mu ngo zabo.
Iki gitero cyanasize abantu benshi bakomeretse mu buryo butandukanye. Mu bakomeretse harimo abana bato ndetse n’abakuze.
Abamaze kumenyekana ni aba bakurikira:
- Bajeneza Murontsi, w’imyaka 7, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, wakomeretse ku kuboko.
- Nzabakiza Osée, w’imyaka 12, umuhungu wa Rukema Alexis na Nabisabo Mutoni, wakomeretse mu ijosi, amaboko yombi ndetse no ku kuguru.
- Nyasafari Chantal, w’imyaka 29 y’amavuko, wakomeretse mu mutwe no mu bindi bice by’umubiri.
- Nyamahoro Nyankamirwa, w’imyaka 54, wakomeretse amaguru yombi.
- Cubahiro Fataki, w’imyaka 18, uri kwitabwaho nyuma yo gukomerekera mu bice byinshi by’umubiri.
- Tito Murengera, w’imyaka 58, na we wakomeretse muri icyo gitero.
Abakomerekeye muri iki gitero bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse, mu gihe hari impungenge ko umubare w’abahitanwa cyangwa abakomeretse ushobora guhinduka.
Uretse abantu bahatakarije ubuzima n’abakomeretse, iki gitero cyanangije ibikorwa remezo by’uburezi. Amakuru ava muri ako gace agaragaza ko ibyumba bibiri by’amashuri byo ku Ishuri Ribanza rya Ilundu (E.P. Ilundu) byangiritse bikomeye kubera ibisasu byaguye hafi y’aho ishuri riherereye.
Ababyeyi n’abarimu bavuga ko ibyo byangiritse bishobora kugira ingaruka ku myigire y’abana, cyane cyane muri aka gace gasanzwe kabangamiwe n’umutekano muke umaze imyaka myinshi.
Iki gitero kibaye mu gihe imisozi miremire ya Minembwe, Fizi, Uvira na Mwenga ikomeje kuba ahantu harangwa ibikorwa by’intambara n’imirwano hagati y’impande zitandukanye zimaze imyaka myinshi zihanganye.
Mu myaka ishize, abaturage b’aka karere bakunze gutanga ubuhamya bw’ibitero byibasira abasivili, ibikorwa byo gusahura, kwimura abaturage ku ngufu ndetse n’ibindi bikorwa by’umutekano muke byakomeje guteza ibibazo by’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje gusaba ko habaho iperereza ryigenga ku byaha bivugwa ko bikorwa ku basivili, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye no kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.
Nyuma y’iki gitero, abaturage bo muri Minembwe barasaba ko ubuzima bw’abasivili bwahabwa agaciro, bakarindwa ibikorwa by’intambara bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye.
Bavuga ko abana, abagore n’abasaza bakomeje kuba mu bwoba bukomeye, cyane cyane mu bice bikunze kugabwaho ibitero cyangwa kugwamo ibisasu bivugwa ko bikorwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Mu gihe kugeza ubu nta tangazo rirambuye riratangazwa n’inzego za gisirikare zivugwaho kugira uruhare muri iki gitero, abaturage n’imiryango itandukanye bakomeje gusaba ko habaho iperereza ryimbitse kandi ryigenga kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uruhare rwa buri ruhande.
Minembwe Capital News izakomeza gukurikirana aya makuru no gutangaza amakuru mashya azava mu nzego zitandukanye no ku batangabuhamya bari hafi y’aho ibi byabereye.







