FARDC yagize icyo ivuga ku gitero gikarishye cyayigabweho i Fizi
Minembwe Capital News (MCN)
Igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 19/08/2026, mu gace ka Fizi-Centre, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyateje ubwoba mu mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse cyangiza inyubako.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwatangaje ko icyo gitero cyibasiye Hotel Mwalu, aho bivugwa ko hari hacumbitse abayobozi bakuru babiri b’ingabo.
Abaturage bo muri ako gace batangaje ko bumvise ibisasu bikomeye mu masaha ya nijoro. Raporo ya mbere yagaragazaga ko abantu babiri bakomeretse bikomeye, aho banahawe ubufasha n’abakozi ba Croix-Rouge RDC, mu gihe inyubako n’ibindi bikoresho byangijwe n’iturika.
Icyakora, andi makuru ataremezwa neza avuga ko icyo gitero gishobora kuba cyarahitanye abo basirikare bakuru ba FARDC ndetse n’abandi bari bashinzwe umutekano wabo. Kugeza ubu, aya makuru ntaremezwa n’ubuyobozi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC zikorera mu mutwe wa Sokola 1 South-Kivu, bwavuze ko igitero cyabaye ahagana saa saba z’ijoro, ubwo indege zitagira abapilote zasukaga ibisasu bibiri mu gace ka Fizi-Centre.
FARDC ivuga ko izo drones zari ubwoko bwa TB2, kandi ko zakoreshejwe ziturutse ku butaka bw’ikindi gihugu. Muri iryo tangazo, FARDC yashinje u Rwanda kuba ari rwo rwatangije icyo gitero, gusa u Rwanda ntacyo rurabitangazaho.
Kugeza ubu kandi, nta gihamya yigenga yatanzwe yemeza inkomoko y’izo drones cyangwa uruhare rw’u Rwanda muri icyo gitero.
Ingabo za RDC zamaganye icyo gitero, zivuga ko cyibasiye abaturage kandi ko gihabanye n’amahame y’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu gihe cy’intambara.
FARDC kandi yavuze ko icyo gitero gihabanye n’amasezerano ya Washington agamije kugabanya umwuka w’amakimbirane no guteza imbere inzira y’amahoro mu karere.
Ingabo za RDC zavuze ko ziteguye gutanga igisubizo ku byo zita igitero cy’ubushotoranyi, ndetse zisubiramo ko zizakomeza kurinda abaturage n’ibikorwa remezo byabo.
Iki gitero kibaye nyuma y’igitero cyabaye ku wa Mbere, aho FARDC n’abambari bayo bakoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu gutera ibisasu mu duce twa Mukoko na Nyaruhinga, mu Burasirazuba bwa Centre ya Minembwe.
Ariko kugeza ubu, umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ugenzura utwo duce, nta cyo uratangaza ku gitero cyabaye ku wa Mbere.

Minembwe Capital News (MCN)






