Rurambo: Hamenyekanye Ubuzima Bukomeye Abapfulero Barimo Nyuma yo Guhunga
Abapfulero bahunze intambara nyuma y’ibitero bagabye ku Banyamulenge, nyuma na bo bakirwanaho, muri Rurambo, muri Groupement ya Itara, Chefferie ya Bafuliru, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bavuga ko ubuzima bwabo bukomeje kuba bubi cyane.
Aba Bapfulero bahunze bava mu byabo kubera imirwano, bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’imibereho. Imiryango myinshi iracyabayeho mu buzima butoroshye, idafite ubushobozi buhagije bwo kubona ibyangombwa by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Nyuma yo kuva mu byabo, hari imiryango yatangiye kwiyubakira utuzu tworoshye tw’agateganyo, mu rwego rwo kubona aho kuba no kwikinga imvura n’izuba.
Nubwo aba Bapfulero bakoze iyo mihate, ubuzima bwabo buracyari mu kaga. Utwo tuzu tw’agateganyo ntiduhagije kugira ngo babone imibereho iboneye, kuko bakomeje kubura ibikoresho n’ubundi bufasha bukenewe.
Iki kibazo kirushaho gutera impungenge mu gihe cy’imvura cyegereje. Imvura nyinshi ishobora kwangiza utwo tuzu cyangwa ikadusenya, bikongera gushyira mu kaga cyane abana, abagore ndetse n’abandi bafite intege nke.
Mu itangazo bageneye itangazamakuru, bari mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira, aho bahungiye, basabye Guverinoma ya RDC, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango itanga ubutabazi ndetse n’abagiraneza kugira icyo bakora mu buryo bwihutirwa.
Ubufasha basaba bukubiyemo ibikoresho by’ibanze byabafasha kubona aho kuba heza, kwirinda ingaruka z’imvura ndetse no kubona ibindi bikenerwa mu mibereho ya buri munsi.
Aba Bapfulero bavuga ko ubufasha bwihutirwa bushobora kubafasha guhangana n’ibibazo bamazemo igihe kuva bahunga mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi, ndetse bukabaha icyizere cyo kongera kubaho mu buryo bwizewe kandi bwiyubashye.
Aba Bapfulero bahunze bava mu Rurambo bakomeje kubaho mu bihe bigoye, mu gihe ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bwabo bukiri buke. Abatishoboye cyane, cyane cyane abana n’abagore, bashobora kurushaho kwibasirwa n’ingaruka z’ibihe bibi by’ikirere n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.
Nubwo aba Bapfulero bashinjwa kuba baragabye ibitero ku Banyamulenge mbere y’uko bahunga, MRDP-Twirwaneho ivuga ko yiteguye kwakira abahunze bose bagasubira mu byabo, mu gihe baba bemeye kurambika intwaro hasi kandi bakubahiriza umutekano w’abaturage bose.

Minembwe Capital News






