• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Rurambo: Hamenyekanye Ubuzima Bukomeye Abapfulero Barimo Nyuma yo Guhunga

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
August 19, 2026
in Conflict & Security
0
Rurambo: Hamenyekanye Ubuzima Bukomeye Abapfulero Barimo Nyuma yo Guhunga
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Rurambo: Hamenyekanye Ubuzima Bukomeye Abapfulero Barimo Nyuma yo Guhunga

Abapfulero bahunze intambara nyuma y’ibitero bagabye ku Banyamulenge, nyuma na bo bakirwanaho, muri Rurambo, muri Groupement ya Itara, Chefferie ya Bafuliru, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bavuga ko ubuzima bwabo bukomeje kuba bubi cyane.

Aba Bapfulero bahunze bava mu byabo kubera imirwano, bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’imibereho. Imiryango myinshi iracyabayeho mu buzima butoroshye, idafite ubushobozi buhagije bwo kubona ibyangombwa by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma yo kuva mu byabo, hari imiryango yatangiye kwiyubakira utuzu tworoshye tw’agateganyo, mu rwego rwo kubona aho kuba no kwikinga imvura n’izuba.

Nubwo aba Bapfulero bakoze iyo mihate, ubuzima bwabo buracyari mu kaga. Utwo tuzu tw’agateganyo ntiduhagije kugira ngo babone imibereho iboneye, kuko bakomeje kubura ibikoresho n’ubundi bufasha bukenewe.

Iki kibazo kirushaho gutera impungenge mu gihe cy’imvura cyegereje. Imvura nyinshi ishobora kwangiza utwo tuzu cyangwa ikadusenya, bikongera gushyira mu kaga cyane abana, abagore ndetse n’abandi bafite intege nke.

Mu itangazo bageneye itangazamakuru, bari mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira, aho bahungiye, basabye Guverinoma ya RDC, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango itanga ubutabazi ndetse n’abagiraneza kugira icyo bakora mu buryo bwihutirwa.

Ubufasha basaba bukubiyemo ibikoresho by’ibanze byabafasha kubona aho kuba heza, kwirinda ingaruka z’imvura ndetse no kubona ibindi bikenerwa mu mibereho ya buri munsi.

Aba Bapfulero bavuga ko ubufasha bwihutirwa bushobora kubafasha guhangana n’ibibazo bamazemo igihe kuva bahunga mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi, ndetse bukabaha icyizere cyo kongera kubaho mu buryo bwizewe kandi bwiyubashye.

Aba Bapfulero bahunze bava mu Rurambo bakomeje kubaho mu bihe bigoye, mu gihe ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bwabo bukiri buke. Abatishoboye cyane, cyane cyane abana n’abagore, bashobora kurushaho kwibasirwa n’ingaruka z’ibihe bibi by’ikirere n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.

Nubwo aba Bapfulero bashinjwa kuba baragabye ibitero ku Banyamulenge mbere y’uko bahunga, MRDP-Twirwaneho ivuga ko yiteguye kwakira abahunze bose bagasubira mu byabo, mu gihe baba bemeye kurambika intwaro hasi kandi bakubahiriza umutekano w’abaturage bose.

Minembwe Capital News

Tags: AbapfuleroguhungaIbiteroRurambo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?