FARDC Yemeye Igihombo Gikomeye ku Ngabo zayo muri Mikenke no kuri Point Zero
Mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba, Igisirikare cya FARDC cyashyize hanze itangazo rikomeye ryemeza ko cyagabweho ibitero bikomeye bya drones mu bice bya Mikenke, ndetse no kuri Point Zero mu misozi ya Minembwe, ibintu byateje igihombo gikomeye mu basirikare bacyo ndetse no mu bafatanyabikorwa babo, barimo ingabo z’u Burundi, iza Wazalendo na FDLR.
Iri tangazo rya FARDC ryasohotse tariki ya 20/05/2026 binyuze mu rwego rw’itumanaho rwa Etat-Major Général, ryagaragaje ko ibyo bitero byagabwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), aho Kinshasa yakomeje gushinja uyu mutwe gufashwa n’ibihugu byo mu karere.
Nk’uko FARDC yabyemeje, kuva mu masaha ya mbere y’igitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 20/05/2026, drones nyinshi zagabye ibitero simusiga ku birindiro byayo byo muri Mikenke, ahari ibikorwa bikomeye bya gisirikare.
Icyakomeje gutangaza benshi ni uko ibitaro byo muri ako gace byavuzwe ko byarashwe ku bushake, bikangiriza bikomeye ibirindiro by’ingabo za Leta. FARDC yavuze ko ibyo ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko ibisasu bya drones byaguye no ku birindiro by’ingabo z’u Burundi zifatanyije ibikorwa byo kurwanya AFC/M23 na Twirwaneho.
Nubwo itangazo rya FARDC ritigeze ritangaza umubare nyawo w’abasirikare bapfuye cyangwa bakomerekeye muri ibyo bitero, ryemeje ko hari “abasirikare benshi baguye muri icyo gitero ndetse n’abandi benshi bagakomereka.”
Aya magambo afatwa nk’ayemeza ku mugaragaro ko FARDC yatakaje bamwe mu basirikare bayo mu mirwano yo muri Mikenke no kuri Point Zero, ahamaze igihe habera imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Congo n’imitwe irimo AFC/M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho.
Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko ibirindiro bya FARDC byasenyutse bikomeye nyuma y’ibi bitero bya drones, cyane cyane mu misozi ihanamiye Point Zero, ahari hasanzwe hafatwa nk’ahantu h’ingenzi mu kugenzura inzira zigana i Minembwe.
Muri iyi minsi, Mikenke, Kalingi na Point Zero byabaye ahantu h’ingenzi mu rugamba rwo kugenzura Minembwe. Ni uduce dufatwa nk’ingirakamaro cyane kubera uburyo duhuza inzira zerekeza muri Fizi, Uvira ndetse no mu bice bya Itombwe muri Mwenga.
AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bakomeje gushinja FARDC gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo ndetse na FDLR, imitwe izwiho kwica abaturage no kubabangamira.
Ku rundi ruhande, Kinshasa na yo ikomeje kuvuga ko u Rwanda rufasha AFC/M23 mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya drones n’imyitozo ya gisirikare. Ibi Kigali yakomeje kubyamaganira kure, igaragaza ko nta ho ihuriye n’umutekano muke uri muri RDC.
Abasesenguzi ba politiki n’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drones muri kariya karere riri guhindura cyane uburyo intambara zaho zari zisanzwe zikorwa. Mbere, imirwano yakundaga kuba iy’amasasu n’ibitero byo ku butaka, ariko ubu drones zirimo gukoreshwa mu kurasa ibirindiro no gukusanya amakuru y’ikorwa ry’intambara.
Ibi bishobora gushyira FARDC mu bibazo bikomeye, cyane cyane mu bice by’imisozi miremire aho kugenzura ikirere bigoye, kandi aho abasirikare baba batihishe neza.
Hari impungenge kandi ko uko intambara ikomeza gukaza umurego muri Minembwe no kuri Point Zero, ari na ko abaturage benshi bashobora gukomeza guhunga, mu gihe ibikorwa remezo nk’ibitaro, amashuri n’amasoko bikomeje kwibasirwa.
Mu gusoza itangazo ryayo, FARDC yavuze ko ifite uburenganzira bwo “gusubiza ibitero” hagamijwe kurinda ubusugire bwa Congo no kurengera abaturage.
Ibi byahise bituma bamwe mu bakurikiranira hafi ikibazo cya Congo bavuga ko hashobora gukurikiraho ibitero bikomeye byo kwihorera, cyane cyane mu bice bya Mikenke, Point Zero na Kalingi, ahamaze iminsi havugwa ko ingabo z’impande zihanganye zirimo kongerayo imbaraga nyinshi.
Mu gihe ibiganiro bya Doha na Washington bivugwa nk’inzira yo gushaka amahoro bikomeje kuvugwa, ibikorwa bya gisirikare byo ku rugamba bikomeje kugaragaza ko amahoro mu Burasirazuba bwa Congo akiri kure.







