FIZI: Igitero cya drone cyahitanye abasirikare ba FARDC — Amakuru mashya avuguruza ibyatangajwe n’Igisirikare
Amakuru aturuka muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko igitero gikomeye cyagabwe na drone mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu cyibasiye igice cya Centre-Fizi, kigahitana ndetse kigakometsa abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Igitero cyabaye mu gihe umutekano muri Fizi ukomeje kuba mubi, ndetse hakaba haravugwa umwuka mubi hagati y’inzego za gisirikare ziri muri ako gace n’abayobozi bakuru bari i Kinshasa.
Mu itangazo ryasohowe na FARDC, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko igitero cyakozwe n’ingabo z’ihuriro AFC/M23, kikangiza inyubako ya Hotel Mwalu, iherereye muri Fizi-Centre.
FARDC yavuze kandi ko iki gitero cyahitanye abasirikare babiri, mu gihe abandi basirikare bagera ku icumi bakomerekeye muri icyo gitero.
Icyakora, amakuru aturuka ku bantu bari muri ako gace atanga imibare itandukanye n’iyatangajwe ku mugaragaro n’Igisirikare cya Congo.
Amakuru Minembwe Capital News yakusanyije avuga ko umubare w’abasirikare baguye muri icyo gitero ushobora kuba urenze batanu, mu gihe abandi barenga icumi baba bakomeretse.
Hari kandi amakuru ataremezwa ku buryo bwigenga avuga ko igitero cyaba cyaragize ingaruka ku basirikare bakuru bari muri Fizi, ndetse hakavugwa na jenerali w’Ingabo z’u Burundi uzwi nka Muzinga, hamwe n’abandi bayobozi b’abacanshuro bari muri ako gace.
Icyakora, aya makuru ntarabonera Minembwe Capital News gihamya yigenga ihagije, bityo imibare nyayo y’abaguye n’abakomeretse ikaba igikeneye kwemezwa n’inzego zibishinzwe.
Umwe mu barwanyi ba Mai-Mai bari muri Fizi, wavuganye na Minembwe Capital News asaba ko amazina ye adatangazwa kubera impamvu z’umutekano, yavuze ko amakuru ari kuvugwa cyane muri ako gace atandukanye n’ibyatangajwe na FARDC.
Uyu murwanyi avuga ko drone yagabye igitero ari iy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuba iy’uruhande rwa AFC/M23 nk’uko FARDC yabitangaje.
Yavuze ko, mu makuru ari gukwirakwira muri Fizi, igitero cyaba cyari kigamije kwibasira bamwe mu basirikare bakuru bari muri ako gace, nyuma y’uko Leta ibashinje kugira aho bahurira cyangwa kuvugana n’abayobozi ba AFC/M23.
Ati:
“Ibi byabaye i Fizi kubera ko ubu hari umwuka mubi hagati y’abasirikare bari i Fizi n’abari i Kinshasa. Leta irabashinja kuvugana na AFC/M23. Aya ni yo makuru dufite hano i Fizi, kandi ari kuvugwa cyane mu Babembe n’Abapfulero.”
Uyu murwanyi yakomeje avuga ko abaturage n’abarwanyi ba Wazalendo bari muri Fizi bakomeje kuganira ku mpamvu z’iki gitero, cyane cyane ku birebana n’icyo drone yari igambiriye.
Ati:
“Nubwo FARDC yatangaje ko iyi drone yagabye igitero kandi ikavuga ko ari iya AFC/M23, amakuru avugwa cyane mu barwanyi ba Wazalendo n’abaturage ni uko iyi drone yaje kwica abasirikare bakuru bari i Fizi bashinjwa kuvugana na AFC/M23. Ni na byo biri kuvugwa cyane hano i Fizi.”
Aya makuru aje mu gihe umwuka w’umutekano muri Teritwari ya Fizi ukomeje kuba mubi, ndetse hakaba haragiye havugwa amakimbirane ashingiye ku buryo ibikorwa bya gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro bihagaze muri ako gace.
By’umwihariko, hari amakuru avuga ko inzego za Leta ya Congo zikomeje gukeka ko bamwe mu barwanyi ba Wazalendo cyangwa abandi bari mu nzego z’umutekano bashobora kuba bafite aho bahurira n’ihuriro AFC/M23.
Icyakora, ibyo birego ntibyemejwe ku buryo bwigenga kandi abo bireba ntibarahabwa umwanya uhagije wo kubisubiza muri aya makuru.
Igikomeje gutera urujijo ni ukumenya uruhande rwakoresheje drone mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu.
Ku ruhande rumwe, FARDC ishinja AFC/M23 kugira uruhare muri icyo gitero. Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu bantu bari muri Fizi avuga ko drone yaba yari iy’Ingabo za Congo ndetse ko yaba yari igamije kwibasira abasirikare bamwe bari muri Fiz-centre.
Ibyo bituma ikibazo cy’iki gitero gikomeza kuba urujijo, cyane cyane mu gihe ibisobanuro bitangwa n’inzego za Leta n’amakuru aturuka ku bantu bari muri Fizi bidahura.
Igitero kandi cyangije inyubako ya Hotel Mwalu, imwe mu nyubako ziri muri Fiz-centre.
Ibyangiritse kuri iyo nyubako n’ibindi bikorwa remezo biri hafi y’aho igitero cyabereye byongera impungenge ku mutekano cyane mu gihe gukoresha drones mu bikorwa bya gisirikare bimaze kuba kimwe mu bikoresho bikomeye bikoreshwa mu mirwano yo mu burasirazuba bwa RDC.
Kugeza ubu, haracyari ibibazo byinshi bitarasubizwa: Ni nde wari utwaye drone yagabye igitero? Ni bande bari bagambiriwe? Umubare nyawo w’abasirikare bahitanywe n’iki gitero ungana ute? Kandi ni iki cyatumye igitero kigabwa muri Fiz-centre mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu?
Minembwe Capital News .






