• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 6, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Gen John Numbi, wigezeho kuba umutegetsi ukomeye muri RDC y’umvikanye anenga Perezida Tshisekedi maze avuga ko akomeje gukinisha umuriro w’imbunda.

minebwenews by minebwenews
October 8, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Geneneral Numbi John, wigezeho kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, y’umvikanye abwira umukuru w’igihugu ca RDC, Félix Tshisekedi ko uko yahawe ubutegetsi ari na ko ashobora kubwamburwa.

You might also like

RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho

Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara

Impagarara mu Burasirazuba bwa RDC: Raporo ivuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gukaza umurego

Uyu wahoze ari umutegetsi muri Congo Kinshasa, Gen John Numbi yarasanzwe ari umwizerwa wa Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Numbi, kuva mu mwaka wa 2021 aba mu buhungiro. Amakuru avuga ko yaba yarahungiye i Harare muri Zimbabwe.

Leta ya Kinshasa imaze igihe imuhigisha uruhindu, kubera uruhare akekwaho kugira mu rupfu rw’impirimbanyi Floribert Chebeya.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/10/2023, ni bwo Gen John Numbi wari umaze igihe acecetse yagejeje ijambo ku banye-Congo, mu butumwa yatanze mu buryo bw’amashusho.

Mu ijambo rye yagarutse ku makuru amaze igihe avugwa ko muri 2018 Félix Tshisekedi yagizwe Perezida wa RDC biciye mu bwumvikane yagiranye na Joseph Kabila yasimbuye.

N’ubwo bivugwa ko Tshisekedi atari yigeze atsinda aya matora ko ahubwo Martin Fayulu kwariwe wari wayatsinze, ni bwo bwa mbere muri Congo Kinshasa hari habayeho ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro.

Gen Numbi avuga ko ikibabaje ari uko amasezerano yose Tshisekedi yagiranye n’uruhande rwa Kabila ya yasheshe, ahubwo agahitamo “gusenya igihugu.”

Yavuze ko “ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bwaranzwe n’imico mibi ndetse n’ibikorwa bibi”, by’umwihariko “ruswa ishingiye ku nzego, itonesha rikabije, gusahura umutungo w’igihugu, ubwicanyi bushingiye kuri Politiki ndetse no gukorera ibyaha bya Leta muri Katanga no mu burasirazuba bw’igihugu.”

Yunzemo ko kuri ubu Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse n’inzego z’umutekano z’iki gihugu “zaciwe intege n’itonesha”, ikindi RDC ikaba ikomeje kurangwamo ibikorwa byurugomo bibuza uburenganzira bwa muntu.

Ku bwa Gen Numbi, “Tshisekedi yatakaje ubuzimagatozi bwose ubwo yihakanaga amasezerano yamwemereye kugera ku butegetsi. Uyu munsi Tshisekedi ameze nk’umuntu w’injiji ukinira n’umuriro mu bubiko bw’amasasu.”

Mu kwezi kwa 12 uyu mwaka ni bwo abanye-Congo bazongera gutora Umukuru w’Igihugu.

Ni amatora Perezida Félix Antoine Tshisekedi yemeje ko aziyamamazamo, ndetse kuri uyu wa Gatandatu yashyikirije Komisiyo y’amatora (CENI) kandidatire ye.

Gen Numbi avuga ko icyo Tshisekedi ashyize imbere ari ugushora Congo mu mvururu, gusa amuburira ko mu gihe yaba yibeshe akaziteza bishobora kuzamugwa nabi.

Yagize ati: “Uko twamuhaye ubutegetsi ni ko dufite ubushobozi bwo kubumwambura.”

Yunzemo ati: “Tshisekedi agomba kuvanamo ake karenge ku bw’inyungu z’igihugu. Nakomeza gutsimbarara, agakomeza gukinisha ikiremwa muntu no kuniga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndamumenyeshe ko uwakoze igikoko ari we wenyine ushobora no kugisenya.”

Gen John Numbi by’umwihariko yahamagariye Igisirikare cya RDC ndetse na Polisi y’iki gihugu “kutumvira ikibi”, mu rwego rwo guhangana n’akaga katewe na perezida Félix Tshisekedi.

By Bruce Bahanda.

Tariki 08/10/2023.

Tags: Gen John NumbiWigezeho kuba umutegetsi ukomeye muri RDCY'umvikanye anenga Perezida Tshisekedi maze avuga ko akomeje gukinisha umuriro w'imbunda
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho

by Bahanda Bruce
July 29, 2026
0
RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho

RDC: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida Tshisekedi Zirushaho Gukaza Umurego mu Gihe Isesengura Rishya Riburira ku Ngaruka Zishobora Gukurikiraho MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe impaka...

Read moreDetails

Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Loni Yagaragaje Ikibazo Cy’Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n’Ikoreshwa Ry’Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara

Loni Yagaragaje Ikibazo Cy'Imizi muri RDC: Imiyoborere Mibi n'Ikoreshwa Ry'Umutungo Kamere Bikomeje Gukongeza Intambara MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu ijambo yagejeje ku ruhando mpuzamahanga, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye...

Read moreDetails

Impagarara mu Burasirazuba bwa RDC: Raporo ivuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gukaza umurego

by Bahanda Bruce
July 22, 2026
0
Impagarara mu Burasirazuba bwa RDC: Raporo ivuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gukaza umurego

Impagarara mu Burasirazuba bwa RDC: Raporo ivuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23 ikomeje gukaza umurego MINEMBWE...

Read moreDetails

Les raisons du report de la visite du Président Tshisekedi à New York ont été révélées

by Bahanda Bruce
July 20, 2026
0
Tshisekedi Yatangaje Ikiganiro Cyagutse Kizahuza Abanyekongo Bose: Dore Ibyamaze Kwemezwa, Ibigiye Gukorwa n’Ibizagenderwaho

Les raisons du report de la visite du Président Tshisekedi à New York ont été révélées MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Le Président de la République démocratique du Congo...

Read moreDetails

BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki

by Bahanda Bruce
June 9, 2026
0
BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki

BREAKING NEWS: Kenya Mu Mvururu Nyuma y’Amasezerano ya Ebola na Amerika – Polisi Yifashishije Tear Gas, Ubucuruzi Burahagarara i Nanyuki Umwuka wa politiki n’imibereho rusange urakomeje kuba mubi...

Read moreDetails
Next Post

Abarwanyi ba Wazalendo, FDLR na Nyatura, bakwijijwe n'amaguru ubwo bagabaga ibitero muri Kiwanja no Kunturo.

Comments 1

  1. Gasore says:
    3 years ago

    Amaboko afashe ingoma ntarekura Nabo barwaye igihe kirekire Cyane ni bamureke amare deux mandats

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Mikenke Minembwe Monusco MRDP-TWIRWANEHO Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?