• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Gen Kainarugaba Muhoozi, umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, yagarutse ku karengane n’ubwicanyi bukorerwa Abahema n’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC.

minebwenews by minebwenews
February 14, 2024
in Regional Politics
0
Gen Kainarugaba Muhoozi, umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, yagarutse ku karengane n’ubwicanyi bukorerwa Abahema n’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gen Kainarugaba Muhoozi, umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cya Repubulika ya Uganda yatangaje ko abica Abahema n’Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko batazihanganirwa na gato!

N’ibyo General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje akoresheje urubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14/02/2024.

Kainarugaba yavuze ko kubyerekeye amaraso akomeje ku meneka ahanini ku Bahema n’Abatutsi, bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko ibyo ari ikintu ‘gikomeye.’

Ati: “Ku Bahema n’Abatutsi, amaraso y’abo akomeje kumeneka mu Burasirazuba bwa RDC, ndashaka gushimangira ko ari igikorwa kibi cyane. Twe turi abantu badashobora kuzibagirwa na gato, cyangwa ngo tugire uwo tubabarira kuri ba mwe bamena ayo maraso!”

Yakomeje agira ati: “Inzira n’imwe yo kugarukana amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nta y’indi ni ugukurikiza inzira y’ibiganiro njyewe n’uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, twinjiyemo.”

Abivuze mugihe Uhuru Kenyatta, umuhuza wa Banyekongo ku makimbirane y’i ntambara hagati ya M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, aheruka kugirira uruzinduko i Kampala, aza kuganira na perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ku byerekeye u mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.

General Kainarugaba Muhoozi, ni umwe mu basirikare ba Uganda wakunze cyane ku garuka ku karengane n’ubwicanyi, bukorerwa abasivile ba Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi na Bahema, ahanini ubwo bwicanyi bwa korewe abaturiye i Ntara ya ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajy’epfo na Ituri.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize w’2023, Gen Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko Abahema, Abatutsi n’Abanyamulenge ko ari amaraso amwe nawe, bityo ko atazakomeza kurebera ‘imfu bakomeza kwicwa,’ muri RDC.

Yagize ati: “Ntabwo twakomeza kurebera benewacu bakomeza kwicwirwa muri Congo, bariya turi amaraso amwe, tuzabatabara.”

Gen Kainarugaba Muhoozi, ni umuhungu wa perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, akaba ari n’umujyanama wa Museveni mu bya gisirikare.

Bruce Bahanda.

Tags: AbahemaAbatutsiGen Kainarugaba MuhooziMu Burasirazuba bwa RDCYagarutse ku karengane n'ubwicanyi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?