Gen Muhoozi Yashimye Perezida Tshisekedi Nyuma yo Gukuraho Guverineri wa Ituri
Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke gikomeje guhangayikisha abaturage bo mu Ntara ya Ituri ndetse n’ahandi henshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ubutumwa bwakuruye impaka n’ibitekerezo byinshi nyuma y’icyemezo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi cyo gukuraho Guverineri wa Ituri.
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Gen Muhoozi yavuze ko ashimira Perezida Tshisekedi kuba yarumvise ubusabe n’amajwi y’abaturage ba Ituri, bamaze igihe kinini bagaragaza impungenge ku miyoborere y’intara yabo.
Yagize ati:
“Ndashimira mukuru wanjye, Nyakubahwa Perezida Tshisekedi, kuba yarumvise amarira n’ijwi ry’abaturage ba Ituri, maze agafata icyemezo cyo gukuraho uwo guverineri wari uteje amakimbirane n’ibibazo byinshi.”
Aya magambo ya Gen Muhoozi yaje mu gihe abaturage benshi bo muri Ituri bamaze igihe bavuga ko ikibazo cy’umutekano muke, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amakimbirane ashingiye ku miyoborere byakomeje gutuma ubuzima bwabo burushaho guhura n’ingorane.
Mu myaka ishize, Intara ya Ituri yabaye imwe mu duce twibasiwe cyane n’intambara, ubwicanyi, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ibindi byaha byibasira abasivili. Ibi byatumye abaturage benshi bava mu byabo, abandi batakaza imitungo yabo, mu gihe ibikorwa by’ubukungu n’ubuhinzi byakomeje gusubira inyuma.
Bamwe mu baturage bavuga ko icyemezo cyo guhindura ubuyobozi gishobora gutanga amahirwe mashya yo gushaka ibisubizo ku bibazo bimaze igihe biremereye abaturage. Hari icyizere ko ubuyobozi bushya buzashyira imbere kugarura umutekano, kurwanya ruswa no gukomeza ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abaturage.
Nubwo Ituri iri mu ntara zikunze kuvugwa cyane kubera ibibazo by’umutekano, si yo yonyine ihanganye n’ibi bibazo. Mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo na ho abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zimaze imyaka myinshi.
Imirwano ihuza ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro, ibikorwa by’ubwicanyi, ubujura bw’amatungo, ubuhunzi ndetse n’ibibazo by’ubukungu bikomeje gutuma abaturage benshi bo mu Burasirazuba bwa RDC basaba impinduka zifatika mu miyoborere no mu rwego rw’umutekano.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko amagambo ya Gen Muhoozi agaragaza ko ikibazo cya Ituri kitakiri ikibazo cy’imbere muri RDC gusa, ahubwo ko kiri no mu birebana n’umutekano w’akarere, cyane cyane kubera ubufatanye bw’umutekano buri hagati ya RDC na Uganda mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Nubwo hakiri ibibazo byinshi bisaba ibisubizo birambye, abaturage benshi bo muri Ituri bavuga ko icyemezo cyo guhindura ubuyobozi gishobora kuba intambwe nshya iganisha ku mutekano n’iterambere.
Amagambo ya Gen Muhoozi Kainerugaba agaragaza ko hari icyizere cy’uko ubuyobozi bwa RDC buzagenda burushaho kwita ku bibazo abaturage bamaze igihe bagaragaza, cyane cyane ibirebana n’umutekano, ubutabera n’iterambere ry’akarere k’Uburasirazuba bw’igihugu.





