Gen. Sematama “Intare Batinya” Ari Muzima? Amashusho Mashya Yateje Impinduka Ku Makuru Yari Akomeje Gukwirakwira
Minembwe Capital News
MRDP-Twirwaneho yamaganye amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa avuga ko Gen. Charles Sematama, uzwi cyane ku izina rya “Intare Batinya”, yaba yaritabye Imana, ishyira hanze amashusho agaragaza uyu muyobozi w’ingabo zayo ari muzima.
Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X na Col. Rugabo Fidèle, uvugira ibikorwa by’ingabo za MRDP-Twirwaneho, agaragaza Gen. Sematama ari kumwe n’uyu musirikare, aho bigaragara ko yari agiye gutangira ibikorwa byo gusura abarwayi.
Aya mashusho yafashwe ku munsi w’ejo, tariki ya 30/08/2026, nk’uko Col. Rugabo Fidèle abivuga. Rugabo yakira Gen. Sematama, akamutera saluti ya gisirikare, mbere yo gusobanura impamvu yashyize hanze ayo mashusho.
Rugabo yagize ati:
««Afande rero, ku bantu batekereza ko atakiri hano, none ni itariki ya 30/08/2026. Afande arahari, nanjye nari nje kumusura, nsanze afite “ziara” yo kugira ngo asure abarwayi bari hano mu bitaro. Rero abatekerezaga ko Afande ashobora kuba atagihari, ndizera ko bashobora kuba babonye igisubizo.»»
Nyuma y’ayo magambo, Gen. Sematama na we yumvikana asubiza mu buryo bugufi ati: “Turahari”, mbere yo gukomeza urugendo.
Amakuru y’urupfu rwe yari amaze iminsi akwirakwizwa
Amakuru avuga ko Gen. Sematama yaba yarapfuye yatangiye gukwirakwizwa ku itariki ya 27/08/2026, nyuma y’uko indege ya gisivile yari itwaye imfashanyo zirimo ibiribwa n’imiti irasiwe hafi ya Minembwe.
Nyuma y’icyo gikorwa, hatangiye gukwirakwizwa ibihuha byavugaga ko Gen. Sematama yaba ari mu bantu baguye muri iyo ndege.
Icyakora, amashusho yashyizwe hanze na Col. Rugabo Fidèle ku itariki ya 30/08/2026 agaragaza Gen. Sematama ari muzima, ndetse ari mu bikorwa byo gusura abarwayi.
Twirwaneho ivuga ko ayo mashusho ari igisubizo ku makuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku buzima bw’uyu musirikare.
Sematama yagarutse mu Minembwe nyuma y’uruzinduko
Gen. Charles Sematama yongeye kugaragara mu Minembwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize, nyuma y’uruzinduko yari yagiriye mu mijyi ya Bukavu na Goma.
Kugaragara kwe muri aya mashusho bibaye nyuma y’iminsi mike agarutse muri aka gace, mu gihe amakuru ku buzima bwe yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Gen. Sematama ni umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za MRDP-Twirwaneho, umutwe uvuga ko urwanirira Abanyekongo barenganywa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ndetse n’abaturage bo mu turere ugenzura.
Sematama yahawe kuyobora ingabo za Twirwaneho mu kwezi kwa kabiri 2025
Gen. Charles Sematama yatangiye kuyobora ingabo za Twirwaneho mu kwezi kwa kabiri 2025, asimbura Gen. Michel Rukunda uzwi nka “Makanika”, wishwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku ngabo ze.
Kuva icyo gihe, Sematama yagiye agaragara nk’umwe mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe, by’umwihariko mu bikorwa bya gisirikare byo mu bice bya Fizi na Minembwe.
Amashusho mashya yashyizwe hanze na Col. Rugabo Fidèle rero yongeye gushyira iherezo, nibura ku mashusho yatanzwe n’uyu mutwe, ku makuru yari amaze iminsi avuga ko Gen. Charles Sematama, “Intare Batinya”, yaba yarapfuye.
Kugeza ubu, ibigaragara muri ayo mashusho ni byo Twirwaneho yashingiyeho mu kunyomoza ayo makuru.








