Human Rights Watch Yagaragaje Impungenge ku Iyongera ry’Ibikorwa By’Igitsure muri RDC
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’ihungabana rya politiki, Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW), watangaje ko hari ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buri gusubira mu bikorwa by’igitugu byaranze ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu muri raporo yashyizwe ahagaragara na Philippe Bolopion, umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch, nyuma y’uruzinduko uyu muryango uheruka kugirira i Kinshasa hagati ya tariki ya 17 na 21 Gicurasi 2026.
Raporo ya HRW igaragaza ko muri iki gihe i Kinshasa hari kwiyongera ibikorwa byo gukandamiza abanyamakuru, abafite ibikorwa byo guharanira uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abandi banenga imikorere ya Leta.
Philippe Bolopion yavuze ko uburyo bwo gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubatoteza no kubabuza ubwisanzure, busa n’uburi kugaruka mu gihugu nyuma y’imyaka hafi umunani Perezida Félix Tshisekedi amaze ku butegetsi.
Yagize ati:
“Ibikorwa by’igitugu biri gukorwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki gihe biteye impungenge kuko bisa cyane n’ibyarangaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila.”
Mu gihe cya Joseph Kabila, RDC yaranzwe n’ifungwa rya hato na hato ry’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, abanyamakuru ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Icyo gihe kandi, inzego z’umutekano zashinjwaga guteza ubwoba abaturage no kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Human Rights Watch ivuga ko ibyo bikorwa byongeye kugaragara cyane cyane binyuze mu rwego rwitwa Conseil National de Cyberdéfense (CNC), urwego rushamikiye kuri Perezidansi ya Repubulika.
Uyu muryango uvuga ko wakiriye ibirego byinshi by’abafunzwe mu buryo budasobanutse, ndetse bamwe bakaburirwa irengero nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Hari amakuru avuga ko bamwe bafungirwa ahantu hatazwi, badahabwa uburenganzira bwo kubona abanyamategeko babo cyangwa imiryango yabo.
Mu buhamya bukomeye buri muri iyo raporo, umugore umwe yavuze ko umugabo we yatawe muri yombi iwe mu rugo n’abashinzwe umutekano, nyuma aza kujya amusura ajyanywe apfutse mu maso kugira ngo atamenya aho afungiye.
Ibi byakuruye impungenge zikomeye mu miryango mpuzamahanga ndetse no mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, asaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku bikorwa bivugwa by’ifungwa ridakurikije amategeko n’iyicarubozo.
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, bamwe mu bayobozi bemeye ko hari abantu bafungirwa mu mazu arinzwe cyane (villas sécurisées) mu gihe cy’iperereza, ariko bavuga ko hari impinduka ziteganywa mu mikorere ya CNC kugira ngo ibikorwa byayo birusheho gukurikiza amategeko.
Ibi bibaye mu gihe igihugu gikomeje kuba mu bihe bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho imirwano ikomeje guhuza ingabo za Leta, FARDC, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Ababikurikiranira hafi bavuga ko uko umutekano muke ukomeza kwiyongera mu gihugu, ari na ko ubutegetsi bushobora gukaza ingamba z’umutekano, ibintu bishobora guteza ikibazo gikomeye ku burenganzira bwa muntu no ku bwisanzure bwa politiki.
Human Rights Watch yasabye Leta ya Congo guhagarika ibikorwa byose byo gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurekura abafungiwe ibitekerezo byabo no kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.
Uyu muryango wanasabye ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi gukaza urugamba rwo guhana abakora ibyaha byibasira abasivili no gushyiraho ubutabera bwigenga kugira ngo igihugu kitazasubira mu bihe by’igitugu abaturage benshi ba Congo bavuga ko byasigiye igihugu ibikomere bikomeye.






