Ibitero Bikomeye Byongeye Kwibasira Imihana y’Abanyamulenge mu Minembwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11/06/2026, humvikanye imirwano ikomeye n’amasasu aremereye mu bice bitandukanye byegereye Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahatuwe cyane n’Abanyamulenge, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga.
Amakuru aturuka ku baturage ndetse n’abakurikirana ibibera muri ako karere avuga ko ibitero bivugwa ko byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rigizwe n’ingabo z’u Burundi, hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, byibasiye imidugudu itandukanye irimo Gakenke, kwa Chef Rutaganda, ndetse na Sinai n’utundi duce twegereye.
Nanone, ibindi bitero bivugwa ko byakomereje mu gace ka Bidegu, kari hafi ya centre ya Minembwe, ku ntera y’ibilometero bigera kuri bine, aho abaturage bavuga ko bumvise urufaya rw’amasasu n’ibiturika mu buryo bukomeye.
Kugeza ubu, amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko imirwano ikomeje mu buryo bukomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo bivugwa ko ari iza Leta n’imitwe ibarizwa ku ruhande rwayo, na MRDP-Twirwaneho irwanira ku ruhande rw’abaturage b’Abanyamulenge muri ibyo bice.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ibyo bitero, Twirwaneho yahise igaba igisubizo cyo kurinda abaturage no kugerageza gusubiza inyuma ingabo zagabye ibyo bitero, bituma imirwano ikomeza gufata intera ndende mu gitondo cyo kuri uyu munsi.
Bamwe mu baturage bavuga ko mu mirwano yumvikanyemo ikoreshwa ry’imbunda ziremereye n’ibiturika bikomeye, bivugwa ko harimo na drones, ibintu bikomeje gutera ubwoba mu baturage batuye muri ibyo bice.
Abaturage bavuga ko ibisasu byagiye bigwa hafi y’ingo z’abasivili, bigatuma benshi bahunga berekeza ahandi hizewe.
Abaturage bo mu duce twa Minembwe n’inkengero zaho bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga gakomeye, cyane cyane kubera ko imirwano yagiye ikurikirana mu minsi ibiri ishize, aho kuva ku wa Mbere, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu na none habaye imirwano yagiye imara umunsi wose mu bice bimwe na bimwe.
Hari abavuga ko amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho isanzwe byahagaze kubera ubwoba bw’uko imirwano ishobora gukomeza kwaguka ikagera no mu bindi bice bitaragerwamo n’amasasu.
Abaturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwihuse n’ubutabazi mpuzamahanga, basaba ko imiryango mpuzamahanga n’inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu kureba icyakorwa kugira ngo imirwano ihagarare, hakarindwa abasivili bavuga ko ari bo bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n’aya makimbirane.
Minembwe Capital News ikomeje gukurikirana iki kibazo, izakomeza kubagezaho amakuru arambuye uko ibintu bizagenda bihinduka.





