Ibyahishuwe ku Nkomere za FDLR n’Abafatanyabikorwa Bayo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru akomeje gukwirakwira mu Burundi no mu karere k’Ibiyaga Bigari aravuga ku buryo abarwanyi bakomerekeye mu mirwano yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baba bari kuvurirwa mu bitaro bikomeye byo mu Mujyi wa Bujumbura.
Ibi birego biza mu gihe amakuru menshi akomeje kuvuga ko ingabo z’u Burundi (FDNB), iza FARDC, umutwe wa Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR bakomeje gukorera hamwe mu bikorwa bya gisirikare bihanganye n’ihuriro rya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.
Mu bahishuye aya makuru harimo impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe, washinze umuryango FOCODE. Avuga ko yakiriye ubuhamya buturutse ku bashinzwe umutekano, abaganga ndetse n’abaturage bagiye kwivuriza mu bitaro bya Tanganyika Care Polyclinic, cyane cyane ku ishami ryabwo riherereye i Nyabugete muri Zone ya Muha. Aba bavuga ko bahasanze umutekano wakajijwe n’abasirikare, ndetse hakavurirwa inkomere nyinshi zaturutse ku rugamba rwo muri RDC.
Nk’uko Nininahazwe yabitangaje, bamwe mu bagiye kwivuriza muri ibyo bitaro bavuga ko bahuye n’abarwayi bavuga Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa n’Ilingala. Hari ababwiwe ko bamwe muri abo bakomerekeye mu mirwano yabereye muri Kivu y’Amajyepfo, aho bivugwa ko bari ku ruhande rwa Wazalendo.
Yavuze kandi ko abaturage bamubwiye ko bamwe muri abo barwanyi bagejejwe muri ibi bitaro n’umwe mu bayobozi bakomeye b’Imbonerakure witwa Willy Habarishize, uzwi ku izina rya “Brig Gen Kanyisha”, uvugwaho kuyobora imitwe yoherejwe gufasha Wazalendo mu rugamba rwo muri RDC.
Nininahazwe yavuze ko nyuma y’aya makuru yatangiye gukora iperereza ryimbitse, avugana n’abaganga ndetse n’abegereye ubuyobozi bw’ibi bitaro. Nk’uko abyivugira, bamwe mu bayobozi b’ibi bitaro bemeye ko hari abarwanyi benshi bakomerekeye muri RDC bari kuvurirwa aho, ariko bavuga ko nta gihamya bafite yemeza ko bose ari aba FDLR.
Yagize ati:
“Batubwiye ko abarenga 80% by’abari kuvurirwa muri icyo gihe bari abarwanyi bakomerekeye muri Congo. Ariko badusabye kutemeza ko bose ari aba FDLR tudafite ibimenyetso bifatika.”
Nyuma y’iperereza rye, Nininahazwe yavuze ko yongeye kwakira amakuru aturutse ku basirikare b’u Burundi bari kuvurirwa muri ibyo bitaro, bavuga ko bababazwa no kubona abarwanyi bakomerekeye muri RDC bahabwa ubuvuzi n’ubwitabwaho burenze ubwo bahabwa.
Yanavuze ko hari abasirikare bagiye gusura ibi bitaro bavuga ko bahasanze Umunyarwanda umaze imyaka myinshi aba mu Burundi, uvugwaho kuba afitanye isano n’umutwe wa FDLR, aza gusura abo barwanyi no kubashyigikira.
Aya makuru ni yo yatumye Nininahazwe avuga ko akomeje gukeka ko mu bakomerekeye ku rugamba rwo muri RDC bavurirwa muri ibyo bitaro harimo n’abarwanyi ba FDLR.
FDLR ni umutwe witwaje intwaro washinzwe n’abari mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nyuma yo guhungira mu cyahoze ari Zaïre, ubu kikaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe umaze imyaka myinshi ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, guhungabanya umutekano no gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango, cyane cyane ibikorwa bigamije kwibasira Abatutsi, harimo n’Abanyamulenge batuye mu burasirazuba bwa RDC. Raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje kenshi ko FDLR ikomeje kuba umwe mu mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu karere.
Mu bihe bitandukanye, Leta y’u Burundi yakomeje gushinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR. Hari raporo n’ubuhamya byagiye bigaragaza ko abarwanyi b’uyu mutwe bagiye bakirwa cyangwa bagafashwa nyuma yo kuva ku rugamba, nubwo ubutegetsi bw’u Burundi bwagiye buhakana ibyo birego.
Kimwe mu byongeye gukurura impaka ni amakuru yavugaga ko mu mpera za 2025, nyuma y’aho ihuriro rya AFC/M23 rifatiye Umujyi wa Uvira, bamwe mu barwanyi ba FDLR bahungiye mu Burundi, aho bivugwa ko bakiriwe mu bigo bya gisirikare mbere yo kongera gutegurwa.
Nubwo aya makuru akomeje gukwirakwira, ubuyobozi bwa Tanganyika Care Polyclinic ndetse na Leta y’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku birego bivuga ko abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo cyangwa abandi bakomerekeye ku rugamba rwo muri RDC bari kuvurirwa muri ibi bitaro.
Iperereza kuri aya makuru riracyakomeje, mu gihe impuguke zigaragaza ko ibisubizo bisobanutse ku birego nk’ibi ari ingenzi kugira ngo hamenyekane ukuri ku ruhare rw’impande zitandukanye mu makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC.






