Igitero cya Drone kuri Point Zero Cyateye Impagarara Zikomeye, Umusirikare wa FARDC Yatanze Ubuhamya bw’Ibyo Yahaboneye
Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo mu gace ka Minembwe, muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagaragaye ubuhamya bushya bw’umusirikare wa FARDC warokotse igitero cya drone cyagabwe kuri Point Zero, hafi ya centre ya Minembwe, mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko drone itaramenyekana inkomoko yayo yagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zari muri ako gace.
Iki gitero bivugwa ko cyateje inkongi n’isenyuka ry’ibikoresho bya gisirikare, ndetse kigasiga impagarara mu basirikare bari bari kuri izo positions.
Umwe mu basirikare ba FARDC wari kuri Point Zero, nyuma y’icyo gitero, yageze mu gace ka Bibogobogo aho yahungiye adafite intwaro, ndetse ngo ntiyari yambaye n’inkweto.
Yagize ati:
“Drone yaradutunguye cyane, twataye ibyangombwa byose. Abenshi bahise batatana, buri wese ahunga uko ashoboye. Njye nahise ninjira mu ishyamba nerekeza i Bibogobogo.”
Uyu musirikare yakomeje avuga ko ibyo yabonye byari ibitangaza by’urupfu n’ubuzima, ndetse ko atazongera gusubira kuri Point Zero.
“Uko byagenda kose, sinzasubira kuri Point Zero kurwanya MRDP-Twirwaneho.”
Amakuru ava mu nzego z’umutekano zaho avuga ko uwo musirikare ari mu kigo cya gisirikare cya FARDC kiri i Bibogobogo, aho bivugwa ko kiyoborwa n’umuyobozi wa gisirikare muri ako gace.
Nta makuru yemejwe n’inzego za leta aratangazwa ku mubare w’abaguye muri icyo gitero, ariko bamwe mu baturage n’abakurikirana ibibera muri ako gace bavuga ko igitero cyagize ingaruka zikomeye ku ngabo zari kuri iyo position.
Ku rundi ruhande, amakuru atandukanye aturuka mu baturage bo muri Fizi avuga ko hari abasirikare b’u Burundi bivugwa ko baguye muri icyo gitero, mu gihe abandi bivugwa ko batangiye gusubira inyuma, bamwe bakiyambura impuzankano za gisirikare bagahungira mu bice bituwe n’abaturage, cyane cyane mu bice bituwe n’Ababembe n’Abapfulero.
Ibi bivugwa ko byateje impagarara mu baturage n’ubwoba ku mutekano w’ako gace kamaze igihe karimo intambara n’imirwano y’imitwe itandukanye.
Ibi bitero bya drone bikomeje kongera impungenge ku mutekano w’akarere ka Minembwe n’inkengero za Fizi, aho imirwano hagati y’ingabo za leta, ingabo z’amahanga zifatanya na FARDC, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace, ikomeje kuba imbogamizi ku ituze ry’abaturage.
Nubwo hataragaragazwa ku mugaragaro inkomoko y’iyo drone, ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera, bigasaba ibisobanuro birambuye n’iperereza ryimbitse ku byabaye.






