Igitero cyitiriwe umutwe wa CRP cyongeye gukangaranya ubutegetsi bw’i Kinshasa
Umutekano mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje kurangwa n’umwuka mubi w’ubwoba n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro. Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 28/04/2026, hagaragaye igitero cyagabwe mu gace ka Pimbo, ku muhanda wa RN27, nko mu bilometero birenga 50 uvuye mu mujyi wa Bunia.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano muri ako gace avuga ko abagabye icyo gitero ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro uzwi nka Convention pour la Révolution Populaire (CRP), uyobowe na Thomas Lubanga, umwe mu bantu bamaze igihe kinini bagarukwaho mu bibazo by’umutekano muri ako karere.
Ayo makuru akomeza avuga ko abo barwanyi binjiye muri ako gace mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, banyuze mu gace ka Lenga, aho bivugwa ko ari ho bafite ibirindiro cyangwa aho bakunze kunyura bagana mu bindi bice bya Ituri.
Abaturage bo mu gace ka Pimbo bavuga ko icyo gitero cyatunguye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko cyabaye mu masaha ya kare, benshi bagisinziriye. Nubwo imibare nyayo y’abahitanywe n’icyo gitero itaratangazwa ku mugaragaro, haravugwa ko hari abasirikare barenga batanu baguye muri icyo gitero ndetse n’abakomeretse, mu gihe abandi benshi bahise bahunga. Byongeye kandi, n’abaturage benshi barahunze berekeza aho bakeka ko hatekanye.
Ibikorwa remezo birimo amaduka n’ingo z’abaturage byarangiritse, bimwe bisahurwa na FARDC, ibintu byatumye ubuzima busanzwe bw’abaturage buhagarara by’igihe gito.
Ibi bitero bibaye mu gihe Intara ya Ituri isanzwe iri mu bihe bikomeye by’umutekano muke umaze imyaka myinshi, uterwa ahanini n’imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanira inyungu zitandukanye zirimo iz’amoko, ubukungu n’ubutegetsi.
Umutwe wa CRP uvugwaho kuba uri mu mitwe mishya igenda yiyongera muri ako karere, nubwo hari n’indi mitwe imaze igihe kinini irimo nka CODECO na ADF, ikomeje guteza umutekano muke mu bice bitandukanye bya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikomeje ibikorwa bya gisirikare, akenshi ibitero by’iyo mitwe bikomeza kugaragara, bigaragaza ko hakiri icyuho gikomeye mu mutekano no mu kurinda abaturage.
Umutekano muke ukomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage ba Ituri. Abahinzi benshi ntibagishobora kujya mu mirima yabo, ubucuruzi bwarahagaze mu bice byinshi, mu gihe umubare w’abimuwe n’intambara ukomeje kwiyongera.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko, mu gihe nta ngamba zihamye zifatwa zo guhosha iyo mitwe yitwaje intwaro no kugarura ituze rirambye, Intara ya Ituri izakomeza kuba mu bibazo by’umutekano bishobora no gukwira mu bindi bice by’igihugu.
Hari gusabwa Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera imbaraga mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, harimo kunoza imikoranire hagati y’ingabo n’abaturage, kongera ubutasi, no gushyira imbaraga mu biganiro by’amahoro bishobora gutanga umuti urambye.
Ku rundi ruhande, gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’iyi mirwano biracyari ingenzi, cyane cyane mu bijyanye n’ibiribwa, ubuvuzi n’aho kuba.






