Igitero Simusiga cya Drone kuri Point Zero
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Point Zero gaherereye muri teritware ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko kuri uyu wa 19/04/2026 habaye igitero gikomeye cyagabwe n’indege itagira umupilote (drone) ku birindiro by’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo z’u Burundi.
Iki gitero cyabaye mu gitondo cya kare, kikaba cyateje igihombo gikomeye haba mu basirikare ndetse no ku bikoresho bya gisirikare. Nubwo kugeza ubu umubare nyawo w’abahitanywe n’iki gitero utaratangazwa ku mugaragaro, amakuru aturuka aho cyabereye agaragaza ko abasirikare benshi bahasize ubuzima, abandi barakomereka bikomeye, mu gihe ibirindiro byabo byangiritse ku buryo bugaragara.
Agace ka Point Zero gafatwa nk’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare muri aka karere, kuko kari hafi ya centre ya Minembwe, ahakunze kuba ihuriro ry’ibikorwa by’ingabo zitandukanye zirimo FARDC, iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR.
Mu mateka ya vuba, aka gace kabaye indiri y’ibitero bigabwa mu bice bituwe n’Abanyamulenge, birimo Gakenke, Kalingi, Bidegu, Rundu na Mikenke. Ibi bitero byagiye bivugwaho kuba byaragizwemo uruhare n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe bafatanya, ibintu byakomeje guteza umwuka mubi n’amakimbirane.
Igitero cya drone cyagabwe kuri ibi birindiro kigaragaza impinduka zikomeye mu mikorere y’intambara muri Kivu y’Amajyepfo, aho ikoranabuhanga rigezweho ritangiye gukoreshwa ku rugero rutari rusanzwe muri aka karere.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza inkomoko y’iyi drone cyangwa uruhande rwayikoresheje, ariko hari impungenge ko ishobora kuba igice cy’igikorwa cyagutse gifite ubushobozi buhanitse mu bya gisirikare.
Iki gitero gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikoranire hagati y’ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no ku mutekano rusange w’abaturage.
Hari kandi impungenge ko gishobora gukurikirwa n’ibindi bitero byo kwihimura cyangwa kongera ubukana bw’imirwano hagati y’impande zitandukanye zirwanira muri aka karere, ibintu bishobora kurushaho guteza umutekano muke n’ibibazo by’ubuhunzi.
Igitero cya drone cyagabwe kuri Point Zero ni ikimenyetso gikomeye cy’uko intambara zo mu burasirazuba bwa Congo zigenda zifata indi ntera, aho hiyongeraho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rihanitse. Mu gihe hagitegerejwe amakuru arambuye n’itangazo ry’inzego zemewe, biragaragara ko aka karere gakomeje kuba indiri y’umutekano muke ushingiye ku nyungu zitandukanye z’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro.
Ibi bisaba ko amahanga n’imiryango mpuzamahanga barushaho gushyira imbaraga mu gushaka umuti urambye w’aya makimbirane amaze igihe kinini mu karere k’Ibiyaga Bigari.





