Imfungwa zifunzwe na Leta y’i Kinshasa ziravugwamo inzara ikomeye
Mu mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa ikibazo gikomeye cyugarije imfungwa zifungiye muri gereza nkuru ya Kangbayi, aho bivugwa ko zimaze hafi amezi atatu zibayeho nta funguro zihabwa n’ubuyobozi bwa Leta.
Aya makuru yemejwe n’inzego za sosiyete sivile zo muri ako karere, zivuga ko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, iyi gereza itongeye guhabwa inkunga y’ibiribwa byagombaga kugaburirwa abafunzwe. Ibi byatumye ubuzima bwabo burushaho kuba bubi, aho benshi bavuga ko batunzwe gusa n’inkunga nke bahabwa n’imiryango yabo cyangwa abantu babagirira impuhwe.
Richard Kirimba, visi perezida wa sosiyete sivile mu mujyi wa Beni, yavuze ko iki kibazo cyafashe indi ntera kuko n’imiryango y’abafunzwe isigaye itinya cyangwa inanirwa kujya kubagemurira ibyo kurya kubera ibibazo by’umutekano muke, ubukene ndetse n’ikiguzi cy’ubuzima gikomeje kuzamuka muri ako gace. Yongeyeho ko n’abari bashinzwe gushaka ibiribwa byo gufasha abafunzwe batagishoboye gukomeza kubera amadeni menshi bamaze kwirengera.
Nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile abivuga, bamwe mu bafunzwe basigaye bamara iminsi irenga ibiri cyangwa itatu batarya, ibintu bishobora guteza ibibazo bikomeye by’imirire mibi, indwara ndetse n’impfu zituruka ku nzara n’umunaniro ukabije.
Gereza nkuru ya Kangbayi ni imwe mu magereza azwi cyane muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko imyaka myinshi ishize yaragiye ivugwamo ikibazo cy’ubucucike bukabije, ibura ry’ibikoresho by’isuku, ubuvuzi budahagije ndetse n’imirire mibi. Kenshi abayifungiwemo baba barenze ubushobozi nyabwo iyi gereza yagenewe kwakira.
Mu bihe bitandukanye, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze gutunga agatoki Leta ya Congo kutita ku mibereho y’abafunzwe, cyane cyane mu duce twibasiwe n’intambara n’umutekano muke nka Beni, Butembo na Lubero. Ibi bibazo bikunze kwiyongera kubera ihungabana ry’ubukungu n’intambara zikomeje kubera muri Kivu y’Amajyaruguru, aho amafaranga menshi ya Leta ajyanwa mu bikorwa bya gisirikare.
Sosiyete sivile yo muri Beni yasabye Leta ya Congo, imiryango mpuzamahanga ndetse n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubutabazi gutabara byihuse kugira ngo hirindwe ibyago byo kubona imfungwa zipfa urusorongo kubera inzara.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ikibazo cyo kubura ibiribwa muri gereza kidakwiye gufatwa nk’ikibazo cyoroheje, kuko uburenganzira bw’imfungwa bwo kubaho no gufatwa neza bugengwa n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’itegeko nshinga rya RDC. Bavuga ko nubwo umuntu yaba yarakatiwe igifungo, adakwiye kwamburwa uburenganzira bw’ibanze bwo kubona ibyo kurya n’ubuvuzi.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa gereza ya Kangbayi ndetse n’inzego za Leta muri Kivu y’Amajyaruguru ntiburatangaza icyo ziteganya gukora kugira ngo iki kibazo gikemuke, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku mibereho y’imfungwa ziri muri iyi gereza.




