Imihana y’Abanyamulenge Yagabweho Ibitero, Abaturage Bahunga Mu Gihe Kinshasa Ishinjwa Gukwirakwiza Amakuru Ayobya Rubanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13/05/2026, imihana ituwe n’Abanyamulenge yo mu bice bya Kalingi, Bidegu na Gakenge, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yagabweho ibitero bikomeye byavuzwe ko byakozwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko abaturage bazindukiye mu rusaku rw’amasasu n’ibikorwa by’ibitero byibasiye imihana ituwe n’abasivili, ibintu byateye ubwoba bwinshi ndetse bigatuma abaturage benshi batangira guhunga ingo zabo berekeza mu misozi no mu bice bikingiye kugira ngo barokoke.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibyo bitero byagabwe mu buryo bwateguwe kandi ko bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bavuga ko bakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangaza amakuru anyuranye n’ari gutangwa n’abaturage ndetse n’andi makuru aturuka ahabereye imirwano. Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, Bwana Kongolo Jacques, yanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter avuga ko ari ingabo za FARDC zagabweho igitero. Icyakora, amakuru yizewe aturuka mu baturage no mu bari hafi y’aho ibyo bitero byabereye agaragaza ko ari ihuriro rya FARDC n’abambari bayo ryazindukiye mu bitero byibasiye imihana ituwe n’Abanyamulenge.
Kugeza ubu, abaturage benshi bamaze guhunga, bamwe bakaba bavuga ko batabashije kujyana ibyabo kubera uburyo ibitero byabagabweho gitumo. Hari impungenge zikomeye ko hashobora kuvuka ikibazo gikomeye cy’ubutabazi n’inzara mu gihe abaturage bakomeje kuva mu byabo.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi bitero bikomeje kugaragaza intege nke za Leta ya Kinshasa mu gucunga umutekano w’uburasirazuba bwa Congo, ndetse n’uburyo ubutegetsi bukomeje kunanirwa kurinda abaturage babwo. Ibi kandi biri mu bikomeje gutuma abaturage benshi bo muri RDC bavuga ko batakigirira icyizere FARDC, ahubwo bakifuza ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) na MRDP-Twirwaneho bishyirwa mu gisirikare cy’igihugu, kubera ko aho bagenzura abaturage bavuga ko bahagirira umutekano n’ituze.
Iyo myumvire ikomeje gukwirakwira cyane cyane mu bice byibasiwe n’intambara, aho abaturage bavuga ko ibikorwa by’ingabo za Leta n’imitwe ziyambaza birangwa no kwica abaturage, kubasahura no kubahohotera.
Mu minsi ishize kandi, sosiyete sivile yo mu mijyi ya Baraka na Uvira yakomeje gusaba ko ingabo za FARDC zikurwa muri ibyo bice, ishinja bamwe mu basirikare ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage, kubica, kubakorera ihohoterwa no kubambura ibyabo. Abaturage bavuga ko aho kubona uburinzi, usanga bamwe mu bagomba kubarinda ari bo babateza umutekano muke.
Ikindi kibazo gikomeje guteza impungenge abaturage b’Abanyamulenge ni icyemezo bavuga ko cyafashwe na FARDC n’ingabo z’u Burundi cyo kubabuza kujya ku masoko yo muri Uvira na Baraka bavuye mu bice bya Bibogobogo, Minembwe n’i Ndondo. Abaturage bavuga ko ibi byashyize ubuzima bwabo mu kaga gakomeye kuko ayo masoko ari yo yari asanzwe abafasha kubona ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Kubuzwa kugera ku masoko byatumye ibice byinshi byo muri Minembwe n’ahakikije bihura n’ikibazo gikomeye cy’inzara, mu gihe amavuriro n’ibitaro byo muri ibyo bice bivugwamo ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imiti. Hari abaturage bavuga ko abarwayi benshi bari kubura ubuvuzi kubera ko imiti itakibageraho.
Mu gihe imirwano n’ibitero bikomeje kwiyongera muri Kivu y’Amajyepfo, impungenge ni nyinshi ko ubuzima bw’abaturage bukomeje kujya mu kaga, cyane cyane abasivili bari hagati y’impande zihanganye. Abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gusaba ko habaho iperereza ryigenga ku bikorwa byibasira abasivili ndetse ko amahanga yakongera gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa kugira ngo burinde abaturage bose nta vangura.





