Imirwano Yongeye Gukaza Umurego mu Minembwe, Gakenke Ihinduka Igicumbi cy’Urugamba Rukomeye
Imirwano Ikomeye Yongeye Kubura i Gakenke muri Minembwe Hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rya FARDC, FNDB, Wazalendo na FDLR
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu gace ka Gakenke, muri Komini ya Minembwe, hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira umutekano w’Abanyamulenge n’ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo z’u Burundi (FNDB), imitwe ya Wazalendo ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye mu masaha ya kare y’igitondo, impande zombi zikoresha intwaro zitandukanye mu rugamba rukomeje guteza impungenge abaturage batuye muri ibyo bice.
Amakuru ava hafi y’aho imirwano iri kubera avuga ko MRDP-Twirwaneho ivuga ko yashoboye gusubiza inyuma ibitero byagabwe n’uruhande bahanganye, ndetse ko imirwano yakomeje gufata indi ntera mu duce dutandukanye twa Gakenke.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), Umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho ku rwego rwa gisirikare, Colonel Rugabo Fidel, yatangaje amagambo agaragaza ko uruhande rwe rwiyemeje gukomeza urugamba muri ako karere.
Yagize ati:
“Dawa ya moto ni moto. Gakenke baraducyokoje, reka tubavugutire umuti ubakwiye. FARDC, FNDB, Wazalendo, FDLR n’abandi, muzakumbura Minembwe. Turaje nimukanya.”
Aya magambo aje mu gihe amakuru ava ku rugamba avuga ko imirwano yibanze cyane mu gace ka Gakenke, mu muhana wo mu Bahindigiri, nubwo hari amakuru yari yabanje kuvuga ko iri kubera mu gace ka Lundu. Icyakora, ibikorwa by’urugamba byibanze muri Gakenke kuva mu gitondo.
Mu minsi ishize, ibikorwa bya gisirikare byakomeje kwiyongera mu misozi no mu bice byinshi bya Minembwe, aho buri ruhande rukomeje gushaka kwagura ibice rugenzura. Ibi byatumye umutekano muke urushaho gukaza umurego, mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo guhunga, kubura ubutabazi no kutabona serivisi z’ibanze.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko kugeza ubu igenzura igice kinini cy’akarere ka Minembwe, harimo Centre ya Minembwe, Lundu, Bidegu, Kalongi, Kalingi n’utundi duce dutandukanye. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Leta ya Congo n’ingabo za FARDC bikomeje ibikorwa bya gisirikare bigamije kwisubiza ibice biri mu maboko ya MRDP-Twirwaneho, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikirwaga, nta rwego rwigenga rwari rwatangaje umubare nyawo w’abaguye muri iyi mirwano cyangwa abakomeretse. Gusa amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye rwakomeje kumvikana mu bice byinshi bya Gakenke no mu nkengero zaho kuva mu gitondo.
Abakurikiranira hafi ibibera muri Minembwe bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’imirwano muri aka karere bishobora kurushaho gukaza ikibazo cy’umutekano n’ubutabazi bw’abaturage, mu gihe impande zihanganye zikomeje gukoresha ingufu za gisirikare mu rugamba rwo kugenzura ibice by’ingenzi byo mu misozi ya Minembwe.






