Imirwano ikaze ikomeje gukaza umurego hagati ya FARDC, ingabo z’u Burundi na MRDP-Twirwaneho; hakavugwa imirambo myinshi y’ingabo z’u Burundi ndetse n’ibivugwa ko hari yajyanwe hamwe n’amabuye y’agaciro
Mu bice bitandukanye bya Minembwe no mu nkengero zaho, amakuru aturuka ku baturage n’abakurikirana ibibera muri ako gace avuga ko imirwano ikaze yakomeje guhuza ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi hamwe n’imitwe yitwaje intwaro yunze ubumwe na Wazalendo na FDLR, ku rundi ruhande rwa MRDP-Twirwaneho irwanirira Abanyamulenge.
Iyi mirwano bivugwa ko yakajije umurego muri iyi minsi, kugeza ku wa Gatanu w’iki cyumweru turimo, aho habaye ibitero byinshi byagiye bigabwa mu duce dutandukanye tw’imisozi ya Minembwe.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibitero byagiye bigabwa mu masaha y’ijoro n’amanywa ku baturage b’Abanyamulenge bo mu bice bya Lundu n’ahandi. Gusa bivugwa ko MRDP-Twirwaneho, igisirikare kiyobowe na Gen. Charles Sematama, cyahagurutse kigira uruhare mu kurwanya ibyo bitero, kikabasha gusubiza inyuma ibitero byari byagabwe ku wa Gatanu, aho bivugwa ko abasirikare bamwe basubiye inyuma bagana ibice byegereye “Point Zero”, harimo Bicumbi, Mutunda n’utundi duce twegereye imisozi.
Mu bindi bice birimo Lundu, Bidegu, Kalongi, Gakenke na Kalingi, hakomeje kuvugwa imirwano ikomeye cyane. Amakuru ataremezwa ku rwego rwemewe avuga ko hari abasirikare benshi baguye muri ibyo bitero, aho bivugwa ko igihombo gishobora kuba kiri ku mpande zombi zirimo FARDC, ingabo z’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Nubwo imibare nyayo y’abavugwa ko baguye itaramenyekana ku mugaragaro, bamwe mu baturage bavuga ko ishobora kurenga mirongo irindwi, hashingiwe ku mirambo ikomeje kugaragara mu bice by’imirwano.
Hari n’amakuru akomeza kuvugwa n’abaturage avuga ko imirambo y’abasirikare b’u Burundi, barimo n’abofisiye bakuru, yajyanwe mu gihugu cy’u Burundi. Hari n’ibivugwa ko bamwe muri iyo mirambo yajyanwe hamwe n’ibikoresho bivugwa ko ari amabuye y’agaciro, ibintu bitarabonera ishingiro ryemewe n’inzego zigenga.
Bivugwa kandi ko kugeza ubu hari imisozi imwe n’imwe igihanganye n’ingaruka z’imirwano, aho hakigaragara imirambo ivugwa ko ari iy’abasirikare baguye muri ibyo bitero.
Nubwo impande za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bivugwa ko zagize igihombo ku rugamba, amakuru akomeza kuvuga ko hakomeje gukoreshwa drones mu bikorwa byo kurasa ibisasu mu bice bituwe n’abaturage b’Abanyamulenge, cyane cyane i Lundu no mu tundi duce two mu Minembwe.
Ejo hashize kandi bivugwa ko mu gihe habaga ituze ry’amasaha make, haje kongera kugaragara ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) zagabye ibisasu byangije inzu z’abaturage.
Ibi byose bikomeje kuvugwa mu gihe nta tangazo rya gisirikare ryemeza cyangwa rihakana ku mugaragaro iby’iyi mirwano n’ingaruka zayo ryari ryasohoka. Icyakora, umutekano w’abaturage bo mu Minembwe ukomeje kuguma mu kaga kubera gukomeza kwiyongera kw’ibikorwa by’intambara muri ako gace.
Minembwe Capital News






