“Impaka zikomeye mu bakirisitu: Apôtre Gitwaza yavuze icyo atekereza ku muco wo gutera ivi mu gihe cyo gusaba uwo muzabana”
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatanze inyigisho ikomeye ku bijyanye n’imigenzo ijyanye no kurushinga, asaba abasore n’abakobwa b’Abakirisitu gusuzuma neza imico n’imigenzo bakurikiza, bakareba niba ihuye n’indangagaciro z’Ijambo ry’Imana.
Mu nyigisho yatanze tariki ya 22/07/2026, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ingeso Nziza no Gukiranuka”, Apôtre Gitwaza yagarutse ku migenzo imwe n’imwe ikunze kugaragara mu gihe cyo gusaba no kwambika impeta abo abantu bifuza kuzabana, avuga ko abakirisitu bakwiye kuyisesengura mu buryo bw’umwuka mbere yo kuyikurikiza.
Muri iyo nyigisho, Apôtre Gitwaza yavuze ko umuco wo gupfukama imbere y’umukobwa mu gihe cyo kumusaba ko bazabana ari umuco atemera ko abakirisitu bakomeza gukurikiza, avuga ko, ku myumvire ye, udashingiye ku mahame ya Gikristo.
Yagize ati:
“Ikindi mbabwira gikomeye mutazi ariko cyatejwe imbere n’abayoboke ba Satani, mwe murabikora abahungu. Guterera umukobwa ivi ngo umwambike impeta. Biriya muba mukoze uba ugiye munsi y’imbaraga zindi. Ni yo mpamvu mubona ingo zitagikomera ubu. Ntugaterere umukobwa ivi na gato.”
Apôtre Gitwaza yakomeje asobanura ko, ku bwe, gupfukamira umuntu utari Imana bidakwiye kuba igikorwa cy’umukirisitu, ashingira ku myizerere ye avuga ko Imana yonyine ari yo ikwiye guhabwa icyubahiro cyo gupfukirwa.
Yagize ati:
“Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine. Uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani ntiwemerwa n’Abakirisitu n’abana b’Imana. Ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi.”
Mu gusobanura neza igitekerezo cye, Apôtre Gitwaza yatanze urugero rwo muri Bibiliya aho Yohana yigeze gushaka kuramya umumarayika, ariko uwo mumarayika akamubuza, akamubwira ko na we ari umugaragu mugenzi we, ko Imana ari yo yonyine ikwiye kuramywa.
Yavuze ko uru rugero rukwiye kwibutsa abantu ko hari ibikorwa bishobora kugaragara nk’ibyiza mu muryango cyangwa mu muco, ariko ko bikwiye kubanza gupimwa hashingiwe ku myizerere n’amahame umuntu yemera.
Uyu mushumba yasabye kandi abakobwa b’Abakirisitu kutemera ko abasore babatera ivi mu gihe cyo kubasaba kubana, avuga ko ibyo bishobora kugira uruhare mu buryo umuryango uzatangiramo.
Yagize ati:
“Ntibikwiye ko umukobwa yemera ko umusore amupfukamira, kuko ibyo bishobora kugira icyo bihindura ku buryo urugo ruzatangira.”
Apôtre Gitwaza yavuze ko uyu muco wo gutera ivi ukunze kugaragara cyane mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika, ariko avuga ko hari ingo nyinshi zo muri ibyo bice zagiye zigira ibibazo byo gutandukana.
Yagize ati:
“Ni bangahe bubatse i Burayi? Bose batandukanye n’abo bashakanye kubera ibyo byo gutera ivi kuko si Imana iyoboye urwo rugo, ruyobowe n’ikidayimoni cy’uwo bapfukamiye.”
Amagambo ya Apôtre Dr Paul Gitwaza aje mu gihe umuco wo gutera ivi mu gusaba uwo muzabana umaze gukwira hirya no hino ku Isi, aho bamwe bawufata nk’ikimenyetso cy’urukundo, icyubahiro no kwicisha bugufi, mu gihe abandi bawubonamo umuco ushobora kutajyana n’imyemerere cyangwa indangagaciro zabo.
Ku bakurikira inyigisho za Apôtre Gitwaza, ubu butumwa buributsa abakirisitu gusuzuma imigenzo bakurikiza mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane ibijyanye n’urukundo, kubaka umuryango ndetse n’imibanire hagati y’abantu.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)





