Impunzi z’Abanyekongo i Nairobi Zigaragambije Zamagana Ubwicanyi Bukomeje Kwibasira Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa RDC
Impunzi z’Abanyekongo zituye mu mujyi wa Nairobi, mu gihugu cya Kenya, zakoze imyigaragambyo ikomeye zamagana ubwicanyi n’ibikorwa by’ihohoterwa zivuga ko bikomeje gukorerwa Abanyamulenge batuye mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane muri Minembwe, Ndondo, Mikenke no mu tundi duce two muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20/04/2026, yatangiye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’ebyiri, aho imbaga y’abantu benshi, yiganjemo impunzi z’Abanyekongo, yakubise imihanda yo mu murwa mukuru wa Nairobi, igaragaza amarangamutima yo kwamagana ibyo yise ubwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo.
Abitabiriye iyi myigaragambyo baturutse mu bice bitandukanye bigize Nairobi n’inkengero zaho, birimo Kitengela, Rongai, Umoja, Kayole, Githurai n’ahandi. Bahuriye ahantu hatandukanye, harimo hafi ya Kaminuza ya Nairobi no ku cyicaro gikuru cya Polisi kizwi nka Central Police Station, mbere yo gutangira urugendo ruzenguruka umujyi.
Aba bigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busaba ko Abanyamulenge bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyekongo bose, banamagana ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubw’u Burundi, bashinja kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abasivile mu misozi ya Minembwe n’ahandi.
Umunyamakuru wa Minembwe Capital News, Fidel Rubirika, wari witabiriye iyi myigaragambyo, yavuze ko yitabiriwe ku rwego rwo hejuru. Yagaragaje ko abigaragambya bazengurutse ibice byinshi by’umujyi wa Nairobi, bagana ibiro bitandukanye by’imiryango mpuzamahanga n’inzego za dipolomasi, bagamije kumvikanisha ikibazo cyabo ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Abigaragambya babyukiye mu gitondo cya kare cyane, bahurira mu bice bitandukanye bya Nairobi, nyuma baza guhurira hamwe batangira urugendo rugamije kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge. Ni imyigaragambyo yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kandi yari igamije gutanga ubutumwa busobanutse ku mahanga.”
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa RDC akomeje kugaragaza umwuka mubi w’umutekano, aho imirwano n’ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kuvugwa hagati y’ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’izindi ngabo z’amahanga zivugwaho kugira uruhare muri aka karere.
Amakuru aturuka muri utu duce agaragaza ko abaturage, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo ubwicanyi, gusahurwa no kwimurwa ku gahato, ibintu bikomeje guteza impungenge ku rwego rw’akarere n’amahanga.
Si muri Kenya gusa hagaragaye imyigaragambyo nk’iyi, kuko no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyamulenge batuye yo na bo bakoze imyigaragambyo isa n’iyi, bagaragaza kwamagana ubwicanyi bavuga ko bukomeje gukorerwa bene wabo, banasaba ko amahanga yafata ingamba zihutirwa zo guhagarika ayo makimbirane no kurengera abasivile.
Ibi bikorwa by’imyigaragambyo bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera, aho n’abari mu mahanga bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku mibereho y’abaturage bari muri aka gace.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko igisubizo kirambye kuri ibi bibazo gikeneye ibiganiro byimbitse bya politiki, ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere ndetse n’uruhare rukomeye rw’umuryango mpuzamahanga mu kugarura amahoro arambye muri aka karere kamaze igihe kinini karazahajwe n’intambara n’amakimbirane.








