Inama Yahuje Ibihugu Bikomeye Yasabye Impande Zirwanira muri RDC Guhagarika Imirwano Ako Kanya Nyuma y’Ibitero bya Drone mu Duce Dutuwe n’Abanyamulenge
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, amakuru ava mu bice bya Minembwe aravuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu habaye ibitero bikomeye byakozwe hifashishijwe drone z’ingabo za FARDC, zarashe ibisasu mu muhana wa Rundu, uri mu ntera y’ibilometero kimwe uvuye mu mujyi rwagati wa Minembwe.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ibyo bisasu byumvikanye ijoro ryose, bikurikirwa n’urusaku rw’amasasu y’intwaro ziremereye hagati y’impande zihanganye. Nubwo kugeza ubu hataramenyekana umubare nyawo w’abaguye muri ibyo bitero cyangwa ibyangiritse, amakuru y’ibanze agaragaza ko abaturage benshi batangiye guhunga berekeza mu misozi no mu bice bifatwa nk’itekanye.
Mu byumweru bishize, Kivu y’Amajyepfo yakomeje kuba indiri y’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere. Minembwe, ibarizwa mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi, ni imwe mu duce twabaye ihuriro ry’iyo mirwano kubera akamaro kaho mu buryo bwa gisirikare, ubworozi n’ubucuruzi.
Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego z’ibanze avuga ko FARDC ikomeje gukoresha drone mu bikorwa byo kugenzura no kugaba ibitero mu bice bya Minembwe. Ibi bikomeje guteza ubwoba abaturage bavuga ko intambara iri kurushaho kubangiriza ibikorwa byabo ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Hari amakuru avuga kandi ko inzira zimwe na zimwe zihuza Minembwe n’utundi duce twa Fizi na Uvira zikomeje kugorana kunyurwamo kubera umutekano muke n’imirwano idacogora.
Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Itsinda Mpuzamahanga Rikurikiranira Hafi Ikibazo cy’Akarere k’Ibiyaga Bigari (International Contact Group for the Great Lakes – ICG), batangaje ko batewe impungenge n’ibikorwa by’intambara bikomeje guhitana abasivile no guhungabanya akarere.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama yahuje u Bubiligi, Denmark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Buholandi, Suède, u Busuwisi, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye tariki ya 21 na 22 Gicurasi 2026.
Mu itangazo bashyize hanze, ibyo bihugu byashimye umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar ndetse n’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Bagize bati:
“ICG ishima intambwe yagezweho binyuze mu masezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC ndetse n’ibiganiro bya Doha hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23.”
Ibyo bihugu byongeye gushimangira ko inzira ya gisirikare idashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri Congo, ahubwo ko ibiganiro bya politiki ari byo byatanga igisubizo kirambye.
ICG yanenze ikoreshwa rya drone n’ibindi bikoresho bya gisirikare bishobora gushyira ubuzima bw’abasivile mu kaga, cyane cyane mu bice bituwe cyane nka Minembwe n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo.
Iri tsinda ryasabye impande zose ziri mu ntambara kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivile no kwirinda ibikorwa bishobora guteza ibibazo birimo impunzi n’ubwicanyi bwibasira abaturage.
Bagize bati:
“Impande zose zihanganye zigomba kurinda abasivile no kubahiriza amategeko mpuzamahanga. Hakenewe uburyo bwihuse bwo gutabara abaturage no gutanga ubutabazi.”
Usibye intambara, ibihugu bigize ICG byagaragaje ko ikibazo cy’ubutabazi gikomeje kuba ingorabahizi muri Kivu ya Ruguru n’iy’Amajyepfo, cyane cyane kubera ko ibikorwaremezo byinshi byangiritse cyangwa bifunze kubera umutekano muke.
Basabye kandi ko ibibuga by’indege bya Goma na Kavumu byafungurwa kugira ngo imiryango itanga ubutabazi ibashe kugera ku baturage bakeneye ubufasha bwihuse.
Byongeye kandi, hagaragajwe impungenge ku cyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri RDC, mu gihe intambara iri gukoma mu nkokora ibikorwa byo gukurikirana no kuvura abarwayi.
Abasesenguzi bavuga ko niba imirwano ikomeje gukaza umurego muri Kivu y’Amajyepfo no mu bindi bice by’Uburasirazuba bwa Congo, bishobora kurushaho guteza umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe ibiganiro bya politiki bitaratanga umusaruro uhamye.
Mu gihe abaturage bo muri Minembwe na Rundu bakomeje kuba mu bwoba nyuma y’ibitero bya drone byaraye bihabereye, amahanga akomeje gusaba impande zose guhagarika imirwano no gushyira imbere ibiganiro bishobora kugarura amahoro arambye muri Congo.






