Inkuru iteye ubwoba mu nzira ya Kipupu–Uvira
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomeje kuvugwa ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi, hiyongereyeho inkuru iteye inkeke ku baturage, by’umwihariko abacuruzi n’abagenzi bakoresha inzira ihuza uduce twa Kipupu muri Mibunda na Uvira. Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News aragaragaza ko abasirikare ba FARDC (Ingabo za RDC), bafatanyije n’ingabo z’u Burundi, bashinjwa gusahura abaturage bari mu rugendo rw’ubucuruzi.
Ibi byabereye mu gace ka Cyohagati, muri Secteur ya Itombwe, Teritwari ya Mwenga, aho abaturage bo mu bwoko bw’Ababembe n’Abashi bari mu rugendo berekeza i Uvira, basanzwe bazwiho ubucuruzi buciriritse bubafasha kwitunga. Abo baturage bavuga ko bari bafite icyizere cy’umutekano, kuko bari baherekejwe n’abasirikare bagombaga kubarinda mu rugendo rwabo.
Ariko nk’uko ubuhamya bwatanzwe bubigaragaza, ibyo byiringiro byaje guhinduka umuyonga ubwo abo basirikare bari babaherekeje babagabaho igitero, bakabambura ibyabo ku gahato.
Amakuru arambuye agaragaza ko ibi byabereye mu gice cya Cyohagati, hafi kugera i Ndondo, mbere gato y’uko bagera i Uvira. Aho ni ho abo baturage bavuga ko batezwe igico, bagasahurwa ibikapu byabo, amafaranga ndetse n’ibindi bintu by’agaciro bari bitwaje.
Umwe mu baturage wahuye n’iri sanganya, watanze ubuhamya bwe, yagize ati:
“Abagenzi bavaga Kipupu berekeza i Uvira basahuwe n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi ku munsi w’ejo, tariki ya 20/04/2026.”
Ibi byabaye bikomeje kongera impungenge ku baturage batuye muri utu duce, by’umwihariko abacuruzi bakoresha iyo nzira bagenda n’amaguru. Hari abavuga ko ikibazo cy’umutekano kimaze gufata indi ntera, aho bamwe mu bagombaga kurinda abaturage ari bo babahindukiraho, bakabambura ibyabo aho kubarinda.
Mu mateka y’akarere ka Itombwe, ikibazo cy’umutekano muke si gishya. Aka gace kamaze igihe kirekire karangwa n’ibikorwa by’ubujura n’ihohoterwa rikorerwa abasivili, bikunze gushyirwa ku ngabo za FARDC n’abo bafatanyabikorwa. Kuba ibi bikorwa bishyirwa no ku ngabo za Leta zifatanyije n’iz’amahanga, bishobora kurushaho gukomeretsa imitima y’abaturage no gutuma batakaza icyizere ku nzego z’umutekano.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi n’imibereho y’abaturage, cyane cyane abishingikiriza ku ngendo zambukiranya uduce dutandukanye bajyana cyangwa bazana ibicuruzwa.
Kugeza ubu, nta rwego rwa gisirikare cyangwa urwa Leta ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru. Gusa abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, hagafatwa ingamba zikomeye zo kurinda abasivili, ndetse n’abasirikare bagaragayeho imyitwarire mibi bagakurikiranwa n’amategeko.
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ikibazo gikomeye cy’uko mu bice bimwe by’igihugu, abaturage bakomeje kuba mu kangaratete, aho batakicyizera ingabo za Leta zagombye kubarinda.






