Karidinali Fridolin Ambongo Yongeye Kunenga Abanyapolitiki ba RDC, Agira n’Icyo Asaba Abagatolika
Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa akaba n’umwe mu bayobozi bakuru ba Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gutanga ubutumwa bukomeye asaba Abagatolika kwitondera abanyapolitiki, avuga ko benshi muri bo bakurikirana inyungu zabo bwite aho guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Yabitangaje ku wa Mbere ubwo yayoboraga igitambo cya Misa cyabereye i Bokungu, mu Ntara ya Tshuapa, mu muhango wo kwakira ku mugaragaro Musenyeri José Bernard Likolo, wagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Lisala, akaba anahawe kuyobora by’agateganyo Diyosezi ya Budjala.
Mu ijambo rye, Karidinali Ambongo yavuze ko Kiliziya Gatolika ikomeje gushyira imbere inyungu z’abaturage ba Congo, anashimangira ko Abepiskopi badafite inyota y’ubutegetsi cyangwa iy’ubutunzi.
Yagize ati:
«Bakristu nkunda, mujye mwibuka ko niba hari abantu bakunda iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari twe Banyepiskopi banyu. Si abanyapolitiki bakoresha amazina yanyu bashaka inyungu zabo bwite. Twe ntidushaka amafaranga cyangwa imyanya y’ubuyobozi; icyo dushaka ni imibereho myiza y’abaturage ba Congo. Mujye mwitondera abanyapolitiki.»
Aya magambo agaragaza ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugaragaza ko ifite inshingano zo kurengera inyungu z’abaturage, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’imiyoborere.
Mu myaka ishize, umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wakomeje kurangwa n’ukutumvikana ku bibazo bitandukanye birebana n’imiyoborere y’igihugu.
Kiliziya Gatolika, binyuze mu Nama y’Abepiskopi Gatolika muri Congo (CENCO) ndetse n’abayobozi bayo barimo Karidinali Fridolin Ambongo, yakunze kunenga ubuyobozi bwa Leta ku bibazo birimo umutekano muke ukomeje kwibasira uburasirazuba bwa RDC, imiyoborere mibi, ubutabera, ruswa ndetse no kubura ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije abaturage.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwagiye bushimangira ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu kibone amahoro, kigarure umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse bunashyire imbere amavugurura mu nzego za Leta. Icyakora, abatavuga rumwe na Leta hamwe n’imiryango imwe n’imwe ya sosiyete sivile bavuga ko hakiri ibibazo byinshi bikeneye gukemurwa.
Mu butumwa bunyuranye, Kiliziya Gatolika yakomeje gusaba abayobozi ba RDC gushyira inyungu z’abaturage imbere aho gushyira imbere inyungu za politiki cyangwa iz’amatsinda runaka.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko amagambo ya Karidinali Ambongo ashobora kongera ubushyamirane bwa politiki hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, ubukungu ndetse n’impaka zishingiye ku miyoborere.
Nubwo bimeze bityo, Kiliziya Gatolika ikomeza kuvuga ko uruhare rwayo atari urwo gukora politiki, ahubwo ko ari uguharanira ubutabera, amahoro no kurengera inyungu z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






