Papa Léon XIV yakiriwe n’imbaga y’abakirisitu i Barcelone mu rugendo rwe rwa mbere rukomeye muri Espagne
Papa Léon XIV yakiriwe mu byishimo n’imbaga y’abakirisitu i Barcelone, nyuma yo kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Barcelone–El Prat saa 12:45 z’amanywa ku isaha y’aho, akubutse mu rugendo yari amaze kugirira i Madrid. Uru ruzinduko rwe rugaragaza isura nshya y’ubusabane hagati ya Kiliziya Gatolika n’abaturage ba Catalonia, cyane cyane mu gushimangira ukwemera n’ubumwe.
Akigera i Barcelone, Papa Léon XIV yakiriwe n’imbaga y’abakirisitu bari bakoraniye mu mihanda igana kuri Katedarali nkuru y’umujyi. Abo bakirisitu bari bitwaje ibirango bya Kiliziya, indabo n’ibendera rya Vatikani, bamugaragariza ibyishimo bidasanzwe binyuze mu ndirimbo, amasengesho no kumushimira ku murimo akomeje gukora ku rwego mpuzamahanga.
Mu isengesho rya saa sita, Papa Léon XIV yabwiye imbaga y’abakirisitu mu ndimi ebyiri—Igikatalani n’Icyesipanyoli—ashimangira ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe, amahoro no kubana neza mu muryango mugari w’abantu. Yanashimiye abaturage ba Catalonia ku bwihangane, ubwitange n’ubudacogora bagaragaza mu buzima bw’ukwemera kwa gikristu, abibutsa ko Kiliziya ikwiye gukomeza kuba urumuri ruhuza abantu aho kubatanya.
Kimwe mu bikorwa bikomeye biteganyijwe muri uru ruzinduko ni umuhango Papa Léon XIV azahuriramo n’abayobozi ba Kiliziya ndetse n’abaturage, aho azaha umugisha umunara wa nyuma wa Bazilika ya Sagrada Família. Uyu munara wubatswe mu gihe kirekire cyane kandi ufatwa nk’ikimenyetso cy’ubwubatsi bw’indashyikirwa ku isi, utegerejweho kuzaba urusengero rurerure kurusha izindi ku isi. Uwo muhango ufatwa nk’udasanzwe mu mateka y’uru rusengero ruzwi cyane ku rwego mpuzamahanga.
Gahunda y’uru ruzinduko muri Barcelone irimo ibikorwa bitandukanye birimo imihango y’idini, guhura n’abaturage, ndetse n’ibiganiro bigamije gushimangira uruhare rw’ukwemera mu mibereho ya buri munsi. Ibihumbi by’abantu bitabiriye igiterane cyabereye kuri Katedarali, mu gihe nimugoroba hateganyijwe igiterane cy’urubyiruko n’isengesho rizabera kuri Sitade Olempike y’umujyi, byibanda ku butumwa bw’amahoro n’icyizere mu rubyiruko.
Uru ruzinduko ruje mu gihe Barcelone ikomeje kwigaragaza nk’ahantu h’ingenzi mu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana no kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye. Abahazi bavuga ko ibi bikorwa bishimangira isura y’uyu mujyi nk’ikiraro gihuza ukwemera, umuco n’ubukerarugendo.
Nyuma yo gusura Catalonia, biteganyijwe ko Papa Léon XIV azakomereza urugendo rwe mu Birwa bya Canaries, aho azamara iminsi ibiri. Uru ruzinduko rwe muri Espagne ni rwo rwa mbere rukomeye akoze kuva yatangira inshingano ze nk’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, bikaba bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko Vatikani ikomeje gushimangira umubano wayo n’uturere dutandukanye two ku mugabane w’u Burayi.




