ECC Yasabye Abanyekongo Gushyira Imbere Ibiganiro Byuzuye Mbere y’Impinduka z’Itegeko Nshinga
Itorero rya Kristo muri Congo (Église du Christ au Congo – ECC) ryatangaje ko inzira ikwiye kandi yizewe yo kuganira ku mavugurura cyangwa impinduka z’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari ugushyira imbere ibiganiro bya demokarasi byuzuye kandi bihuza inzego zose z’igihugu.
Ibi ECC yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026, nyuma y’inama ya 66 idasanzwe ya Komite Nyobozi y’Igihugu y’iri torero, aho ryasohoye itangazo rya nyuma rigaragaza uko ribona ikibazo cy’impinduka zishobora gukorwa ku Itegeko Nshinga rya RDC.
Mu itangazo ryaryo, ECC yagaragaje ko impinduka cyangwa ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ari ikibazo gikomeye gifite ingaruka ku hazaza h’igihugu, bityo kikaba kidakwiye gukorwa mu buryo bwihuse cyangwa butahuje ibice byose bigize igihugu. Yibukije ko igikorwa cyose kigamije guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga kigomba gukorwa hubahirijwe amategeko ariho, cyane cyane ingingo ya 5 n’ingingo za 218, 219 na 220 z’Itegeko Nshinga rya RDC.
Abayobozi b’iri torero basanga ibihe igihugu kirimo ubu bisaba ko habaho ibiganiro byagutse bihuza inzego za politiki, amadini, sosiyete sivile, urubyiruko, abagore ndetse n’indi miryango yose ifite uruhare mu kubaka igihugu.
ECC ivuga ko ikibazo cy’Itegeko Nshinga kidakwiye gufatwa nk’icy’uruhande rumwe rwa politiki cyangwa ubutegetsi buriho gusa, ahubwo ko gikwiye kuganirwaho n’Abanyekongo bose kugira ngo hafatwe imyanzuro ishingiye ku bwumvikane rusange.
Mu magambo yaryo, ECC yagize iti:
“Muri ibi bihe igihugu kirimo, gahunda iyo ari yo yose y’amavugurura y’Itegeko Nshinga igomba gushingira ku biganiro byuzuye, bituje kandi bihuza Abanyekongo bose.”
Iri torero ryagaragaje ko mu gihugu hakomeje kugaragara kutumvikana kwa politiki, amakimbirane hagati y’abanyapolitiki ndetse n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira cyane cyane uburasirazuba bwa RDC.
ECC ivuga ko muri uwo mwuka w’amakimbirane, kuganira ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga bishobora guteza impaka zikomeye kurushaho, bityo hakaba hakenewe kubanza kubaka icyizere hagati y’impande zitandukanye mbere yo gutangira ibiganiro nk’ibyo.
Abasesenguzi ba politiki bavuga ko impaka ku Itegeko Nshinga zimaze igihe zigaragara muri RDC, aho bamwe bashyigikiye amavugurura bavuga ko ashobora gufasha kunoza imiyoborere, mu gihe abandi batinya ko ashobora gukoreshwa mu nyungu za politiki z’abafite ubutegetsi.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye, ECC yasabye abanyapolitiki n’abayobozi b’inzego zitandukanye gukoresha ubushishozi, ubwitonzi n’ubwenge mu gufata ibyemezo bireba ejo hazaza h’igihugu.
Yibukije kandi ko indangagaciro za Afurika zishingiye ku biganiro no gushaka ubwumvikane zikwiye kongera guhabwa agaciro. ECC yifashishije ikimenyetso cy’“igiti cy’inama” (arbre à palabre), kimenyerewe mu muco nyafurika nk’ahantu abantu bateranira bakaganira ku bibazo byabo kugeza bageze ku bwumvikane.
Iri torero ryagaragaje ko gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro no kumva ibitekerezo bya buri wese ari byo bishobora gutanga ibisubizo birambye kuruta guhatira abantu imyanzuro itumvikanwaho.
Usibye ikibazo cy’Itegeko Nshinga, ECC yanasabye Abanyekongo gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikomeye igihugu gifite.
Ishingiye ku magambo ari mu ndirimbo yubahiriza igihugu cya RDC, yibukije ko abaturage b’iki gihugu bahujwe n’amateka n’urugendo rwo guharanira ubwigenge, bityo bakwiye kwirinda ibikorwa bibatanya ahubwo bagaharanira kubakira ku bwumvikane.
ECC yagize iti:
“Aho urwikekwe rwafunze inzira z’ubwiyunge, hakwiye gufungurwa amarembo y’ibiganiro n’ubwumvikane; naho amateka yasize ibikomere, hakwiye gushakwa uburyo bwo kubisana no kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro.”
Iri tangazo rije mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwacyo, ibibazo bya politiki ndetse n’impaka zikomeje kuvugwa ku mikorere y’inzego za Leta.
ECC yasoreje ku gusaba ubuyobozi bwa RDC, abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, amadini n’imiryango ya sosiyete sivile gushyira imbere ibiganiro byubaka aho gukomeza guhangana.
Nk’uko iri torero ribivuga, amahoro arambye, ubumwe bw’igihugu n’iterambere ry’Abanyekongo bizagerwaho gusa binyuze mu nzira y’ibiganiro, ubwiyunge, kubahana no gushaka ubwumvikane bushingiye ku nyungu rusange z’igihugu.
Minembwe Capital News






