• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Pasitori Kavoma Yatanze Ubuhanuzi Bukomeye, Agaragaza Ibyo Avuga Ko Bigiye Kuba muri RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
July 8, 2026
in Religion
0
Pasitori Kavoma Yatanze Ubuhanuzi Bukomeye, Agaragaza Ibyo Avuga Ko Bigiye Kuba muri RDC
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Pasitori Kavoma Yatanze Ubuhanuzi Bukomeye, Agaragaza Ibyo Avuga Ko Bigiye Kuba muri RDC

Minembwe Capital News

Pasitori Kavoma Sadoki, umwe mu bakozi b’Imana bazwi cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yagiranye ikiganiro na Minembwe Capital News, aho yatanze ubuhanuzi avuga ko yahawe n’Imana ku birebana n’imiterere y’intambara n’ibizakurikiraho mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu magambo ye, yavuze ko ku Cyumweru gishize basenze, maze Imana ikabereka ko ihuriro rya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ryongeye guhabwa imbaraga zo gukomeza urugamba no kugera kure mu bikorwa bya gisirikare.

Yagize ati:

«Ku Cyumweru twarasenze, Imana itubwira ko yahagurukije ihuriro rya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho kugira ngo bakomeze urugamba kandi bagere kure.»

Yakomeje avuga ko, nk’uko yabihawe, Imana yabahaye igihugu, aho yavuze ko bazagenzura ibice byinshi birimo Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’agace ka Kalemie, anongeraho ko bazagarukira ku ruzi rwa Lukuga.

Pasitori Kavoma Sadoki yavuze kandi ko Imana yabahaye “amavuta mashya n’imbaraga nshya”, asobanura ko ibyo bizatuma AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho batsinda FARDC n’abo bafatanyije, barimo ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo.

Yagize ati:

«Imana yabahaye amavuta mashya n’imbaraga nshya zo kurwana. Izabafasha gutsinda FARDC n’abambari bayo, barimo ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo.»

Mu bindi yavuze, yagarutse ku ifatwa rya Uvira ryabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, avuga ko imbaraga zakoreshejwe icyo gihe ari zo Imana yongeye kubaha. Yongeyeho ko, nk’uko Imana yabimubwiye, kuva kwa AFC/M23 i Uvira bitatewe n’igitutu cy’amahanga, ahubwo ko byabaye ku bushake bw’Imana, kandi ko ubu na bwo ari yo yongeye kubahagurutsa kugira ngo bakomeze kwagura ibice bagenzura.

Uyu mupasitori yavuze kandi ko bidatinze AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bazafata ibice byinshi birimo Uvira, Baraka na Fizi. Yanavuze ko no muri Kivu y’Amajyaruguru, Beni na Lubero biri mu bice yavuze ko bizagerwamo n’izo mpinduka.

Pasitori Kavoma Sadoki azwi nk’umwe mu bahanuzi bafite izina rikomeye muri Kivu y’Amajyepfo no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kugeza ubu akorera umurimo w’Imana i Mbarara, muri Uganda.

Abamukurikiranira hafi bavuga ko mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ubuhanuzi ku bibazo bya politiki n’umutekano muri RDC, ndetse bamwe mu bamushyigikiye bakemeza ko hari ibyo yavuze byagiye biba.

Mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News, yanavuze ko afite ubundi buhanuzi burebana n’ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, burimo n’ubwo yavuze ko buvuga ku iherezo ry’ubutegetsi bwe.

Tags: AFC/m23Kavoma sadokiMRDP-TWIRWANEHORdcUbuhanuziUburasirazuba bwa RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?