MRDP-Twirwaneho Yisubije Mikenke Nyuma y’Imirwano Ikomeye; Abaturage ba Minembwe Bagaragaza Ibyishimo Bikomeye
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko wongeye gufata ikigo cya Mikenke giherereye muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho binjiye muri santere ya Mikenke kuri uyu wa Mbere, tariki ya 08/06/2026, nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano yari imaze kubera mu misozi n’ibice bikikije ako gace.
Mikenke ni agace gafite akamaro gakomeye mu rwego rwa gisirikare n’ubuyobozi kuko gaherereye ku muhanda uhuza ibice bitandukanye byo mu misozi ya Minembwe na Mwenga, kandi kari mu ntera nto uvuye mu mujyi wa Minembwe. Ifatwa ryako ryahise rihindura isura y’umutekano n’imiterere y’imbaraga z’impande zihanganye muri aka karere.
Iyi ntsinzi ya MRDP-Twirwaneho ibaye nyuma y’iminsi mike abaturage bo mu bice bya Minembwe n’inkengero zabyo bagaragaje impungenge zikomeye z’umutekano. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ushize, amakuru yaturutse mu gace ka Lundu yavuze ko ibisasu byarashwe n’ingabo za FARDC byaguye mu bice bituwemo n’abaturage, bihitana abantu babiri ndetse bikomeretsa abandi benshi.
Amakuru kandi avuga ko ibikorwa remezo by’abaturage byangiritse, harimo n’amashuri yangijwe n’izo ntambara. Ibi byatumye abaturage benshi bongera gusaba ko habaho ingamba zihamye zo kubarinda no guhagarika ibikorwa by’urugomo bikomeje kwibasira abasivili.
Nyuma y’itangazwa ry’ifatwa rya Mikenke na MRDP-Twirwaneho, abaturage benshi bo mu gace ka Minembwe no mu nkengero zaho bagaragaje ibyishimo, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko iki gikorwa kibahaye icyizere gishya cy’umutekano nyuma y’igihe kinini bavuga ko cyaranzwe n’ubwoba n’intambara.
Mu mashusho n’ubutumwa byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bamwe bagaragaye bishimira aya makuru, bavuga ko bizeye ko kongera kugenzurwa kwa Mikenke na MRDP-Twirwaneho bishobora gufasha mu kugarura ituze no koroshya urujya n’uruza hagati y’uduce dutandukanye two mu misozi ya Minembwe.
Hari abaturage bagaragaje ko ifatwa ry’aka gace rifite akamaro kanini kubera ko Mikenke ifatwa nk’irembo ryinjira mu bice bimwe by’ingenzi byo muri Minembwe. Bavuga kandi ko byabongereye icyizere cyo gusubira mu bikorwa byabo bya buri munsi birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi byari byarahungabanyijwe n’intambara.
Mu mezi make ashize, ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR ni ryo ryari ryigaruriye Mikenke nyuma y’ibitero byari byagabwe kuri MRDP-Twirwaneho.
Icyo gihe, impande zishyigikiye Leta ya RDC zari zatangaje ko zigenzura ibice byinshi byo muri ako karere. Icyakora, imirwano yakomeje kuba myinshi mu misozi ya Minembwe no mu bice bihana imbibi na Teritwari ya Mwenga, bituma ubuyobozi bw’utwo duce buhora buhindagurika bitewe n’uwatsinze ku rugamba.
Kongera kwisubiza Mikenke kwa MRDP-Twirwaneho bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rugamba rukomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu bice bya Minembwe, Bijombo, Rurambo na Tulambo, aho impande zihanganye zikomeje gushaka kugenzura inzira n’ibirindiro bifatwa nk’ingirakamaro mu rwego rwa gisirikare.
FARDC n’abo bafatanyije ibikorwa bya gisirikare bahunze berekeza mu Mikarati, Gipupu n’ahandi, nk’uko MRDP-Twirwaneho yabitangaje ibinyujije kuri Col. Rugabo.
Kugeza ubu, amakuru ava mu baturage batuye hafi ya Mikenke avuga ko aka gace kari mu maboko ya MRDP-Twirwaneho, mu gihe amakuru yemewe n’impande zose ku byerekeye umubare w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa abakomeretse atarashyirwa ahagaragara.
Abasesenguzi bavuga ko ifatwa rya Mikenke rishobora gutuma abaturiye ibyo bice bya Minembwe bongera kubona isukari, umunyu n’ibindi bintu by’ibanze, cyane cyane kubera akamaro k’aka gace mu kugenzura inzira zihuza ibice n’ibirindiro bitandukanye byo muri ako karere.
Mu gihe abaturage bamwe bagaragaza ibyishimo nyuma y’iyi ntsinzi ya MRDP-Twirwaneho, haracyakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo umutekano urambye ugaruke muri aka gace kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’intambara, kwimurwa kw’abaturage ndetse n’ibibazo by’ubutabazi.






