RDC: Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zamaganye Ibitero bya Drone bya FARDC i Mushaki n’Ubwicanyi Bukomeje Gukorerwa Abaturage i Uvira no Mu Nkengero Zaho
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye byimazeyo igitero cya drone cyagabwe mu gace ka Mushaki, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage b’abasivili hafi y’Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo ishinjwa kugira uruhare mu bwicanyi n’ihohoterwa rikomeje gufata indi ntera.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubutegetsi bwa Amerika, Washington yasabye impande zose zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwirinda ibikorwa byongera ubushyamirane, kubahiriza amasezerano y’agahenge, kurinda abasivili no gushyigikira inzira y’ibiganiro aho gukomeza ibikorwa bya gisirikare bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Iyi mvugo ya Amerika ije nyuma y’amakuru yakomeje gukwirakwira agaragaza ko ingabo za FARDC zakoresheje drone mu bitero byagabwe mu duce dutuwe cyane two muri Mushaki, aho bivugwa ko hari abaturage benshi bahitanywe n’ibisasu byarashwe bidatoranyije. Abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ibyo bitero byangije ibikorwa remezo, bisenya amazu y’abaturage ndetse bigateza impagarara n’ubuhunzi bushya muri ako gace.
Amakuru aturuka muri Masisi avuga ko ibitero bya drone byagabwe mu gihe imirwano yari ikomeje hagati ya FARDC n’ihuriro rya AFC/M23, ariko abaturage bakavuga ko uburyo ibyo bisasu byarashwe bwashyize ubuzima bw’abasivili mu kaga gakomeye. Hari amakuru y’abana, abagore n’abasaza bakomerekeye muri ibyo bitero, mu gihe abandi bavuga ko hari imirambo yakuwe munsi y’inyubako zasenywe n’ibisasu.
Abasesenguzi bavuga ko ikoreshwa rya drone mu bice bituwe cyane rikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane iyo ridakurikije amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara. Ni mu gihe kandi impande zihanganye zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge yashyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu byo mu karere.
Ku rundi ruhande, muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Uvira n’inkengero zayo, haravugwa ibikorwa bikomeye by’ubwicanyi, gushimuta no guhungabanya abaturage bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC n’ingabo z’u Burundi, irimo Wazalendo na FDLR. Abaturage bo muri ako gace bavuga ko abantu benshi bamaze kwicwa bazira gukekwaho gukorana n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa cyangwa se bazira ubwoko bwabo.
Hari amakuru avuga ko abaturage bamwe bicirwa mu ngo zabo nijoro, abandi bagatwarwa ahantu hatazwi, mu gihe hari n’abavugwaho kunyerezwa cyangwa gukorerwa iyicarubozo. Imiryango y’abaturage ikomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku bwicanyi buri kubera muri ibyo bice.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye impande zose ziri mu ntambara guhagarika ibikorwa byose byibasira abasivili, zongera gushimangira ko amahoro arambye azagerwaho gusa binyuze mu biganiro bya politiki no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Congo, abaturage bakomeje kuba ari bo bahura n’ingaruka zikomeye z’intambara imaze imyaka myinshi, aho ubwicanyi, ubuhunzi n’inzara bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.






