Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeye Yongeye Kubura hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Leta ya Congo; Abaturage Ibihumbi Barahunga
Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse na FDLR. Iyi mirwano yatangiye gukaza umurego kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 21/05/2026, ikomeza no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22/05/2026, mu duce dutandukanye two muri teritwari ya Masisi.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano iri kubera cyane cyane mu duce twa Chugi no ku murongo wa Kinigi, aho impande zihanganye zirwanira ku misozi miremire igenzura inzira zihuza Kinigi na Kavuta, muri groupement ya Kibabi, nko mu bilometero birenga 30 uvuye mu mujyi wa Rubaya. Hari kandi indi mirwano ikomeje kuvugwa ku murongo wa Gashovu, Mahiga, Nzingati kugeza Mayuwano, aho abaturage bavuga ko humvikana ibisasu biremereye n’amasasu menshi y’intwaro nto n’iziremereye.
Abaturage batuye muri utu duce bavuga ko kuva mu rukerera rw’uyu munsi, urusaku rw’imbunda rwinshi rwateje ubwoba bukomeye, bituma imiryango myinshi ihunga iva mu ngo zayo. Bamwe berekeje mu bice bifatwa nk’ibitekanye, abandi bajya mu mashyamba n’ahandi hatari imirwano kugira ngo barokoke.
Amakuru yizewe aturuka mu baturage ndetse n’abakurikiranira hafi ibibera ku rugamba avuga ko izi ntambara zatangiye nyuma y’igitero cyagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo na FDLR, mu mugambi wo gusubiza inyuma ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), ryari rifite ibirindiro bikomeye muri ako karere. Gusa kugeza ubu, impande zombi ziracyarwana zigerageza kwigarurira imisozi ifite akamaro gakomeye mu buryo bwa gisirikare.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko agace ka Kibabi ndetse n’imihanda igana Rubaya bifite akamaro kanini kuko ari inzira z’ingenzi zihuza ibice byinshi bya Masisi, ndetse zikaba zinagenzura ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro buri muri ako karere. Ugenzura iyi misozi aba afite amahirwe menshi yo kugenzura urujya n’uruza rw’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare.
Kugeza ubu, amakuru ava ku rugamba arerekana ko AFC/M23 ikomeje guhangana bikomeye n’uruhande rwa FARDC n’abo bafatanyije, aho buri ruhande rushaka gukomeza kugumana ibice rwari rusanganywe cyangwa kwagura ibirindiro byarwo. Nta mubare nyawo w’abamaze kugwa cyangwa gukomereka uratangazwa, ariko abaturage bavuga ko iyi mirwano ikomeye kurusha iyaherukaga kubera muri aka gace mu byumweru bishize.
Hari impungenge zikomeje kwiyongera ku mibereho y’abaturage, cyane cyane ko ibihumbi by’abasivili bamaze kuva mu byabo nta bufasha bafite. Imiryango myinshi ihunga nta biribwa, amazi cyangwa aho gukinga umusaya bafite, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’ubuhinzi byahagaze muri utu duce turi kuberamo imirwano.
Abakurikirana ibya politiki n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko iyi mirwano ishobora gukomeza gukaza umurego mu minsi iri imbere, cyane cyane kubera ko impande zihanganye zose ziri gukoresha imbaraga nyinshi mu gushaka kwigarurira ibice bifatiye runini akarere ka Masisi na Rubaya.
Mu gihe abaturage bakomeje gusaba amahoro, haracyategerejwe kureba niba hari ibiganiro cyangwa indi nzira ya dipolomasi ishobora guhagarika iyi mirwano ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’umutekano n’ubuhunzi mu Burasirazuba bwa RDC.






