Koreya ya Ruguru Yashyizeho Itegeko Rishobora Guteza Isi Intambara ya Kirimbuzi Mu Gihe Kim Jong-un Yaba Yishwe
Mu gihe umwuka mubi wa politiki n’umutekano ukomeje gufata indi ntera hagati y’ibihugu bikomeye ku Isi, Koreya ya Ruguru yafashe icyemezo gikomeye cyateye impungenge amahanga nyuma yo guhindura amategeko agenga ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi. Iri tegeko rishya rivuga ko, mu gihe Perezida Kim Jong-un yaba yishwe cyangwa hakabaho igitero gikekwa ko kigamije gukuraho ubuyobozi bw’iki gihugu, intwaro za nucléaire zizahita zikoreshwa ako kanya, hatabayeho gutegereza andi mabwiriza.
Ni icyemezo cyafashwe mu kwezi kwa gatatu kwa 2026, mu gihe Isi yari ikiri mu ngaruka z’ibitero byagabwe kuri Iran na Israel bifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byahitanye bamwe mu bayobozi bakomeye ba Tehran, barimo Umuyobozi w’Ikirenga Ali Khamenei. Ibyo bitero byabaye nk’ikirahure cyeretse Koreya ya Ruguru uburyo igihugu gifite gahunda ya nucléaire gishobora guterwa gitunguranye, ubuyobozi bwacyo bugasenywa mu gihe gito.
Mu Nama Nkuru yabereye i Pyongyang tariki ya 22/03/2026, ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwemeje impinduka zikomeye mu mategeko agenga intwaro kirimbuzi. Ingingo ya gatatu y’iri tegeko ivuga ko, mu gihe umwanzi yaba agabye igitero ku buyobozi bukuru bugenzura intwaro za nucléaire cyangwa akagerageza kubuhungabanya, missile za nucléaire zizajya zirasa ako kanya mu buryo bwikora.
Ibi bivuze ko n’iyo Kim Jong-un yaba atagishoboye gutanga amabwiriza cyangwa yaba yamaze kwicwa, uburyo bwo kwihorera bwaba bwatangiye gukora nta rwego na rumwe rubanje kubyemeza. Abasesenguzi bavuga ko iri tegeko ryashyizweho mu rwego rwo gukumira umugambi uwo ari wo wose wo kugerageza gukuraho ubuyobozi bwa Pyongyang binyuze mu bitero byihuse nk’ibyabaye muri Iran.
Abahanga mu bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko Koreya ya Ruguru yabonye neza uburyo Iran yahuye n’ibitero bitunguranye bikagera ku buyobozi bukuru bw’igihugu mu gihe gito cyane. Professeur Andrei Lankov, inzobere mu mateka n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza ya Kookmin muri Koreya y’Epfo, yavuze ko mbere na mbere politiki yo kwihorera yari isanzweho muri Koreya ya Ruguru, ariko ko ubu yashyizwe mu rwego rw’amategeko kandi ihabwa imbaraga zidasanzwe.
Yagize ati: “Iran yakanguye benshi. Koreya ya Ruguru yabonye uburyo Israel na Amerika bashoboye kugera ku buyobozi bwa Iran mu buryo bwihuse cyane. Byatumye Pyongyang itangira gutekereza uko yakwirinda ibintu nk’ibyo.”
Ibi byafashwe nk’ubutumwa bukomeye bugenewe cyane cyane Amerika n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bisanzwe birebana nabi na Koreya ya Ruguru kubera gahunda yayo ya nucléaire n’ibizamini bya missile ikomeje gukora.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu bifite ubwirinzi bukomeye cyane ku Isi. Imipaka yayo igenzurwa bikomeye, internet ikoreshwa mu buryo bufunze cyane, ndetse n’abantu baturuka hanze, barimo abadipolomate, abanyamakuru n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga, bagenzurwa ku rwego rwo hejuru.
Abasesenguzi bavuga ko ibi ari imwe mu mpamvu zituma Pyongyang yizera ko kuyinjiramo no kugaba ibitero by’ubutasi bitoroshye nk’uko byagenze muri Iran. Bivugwa ko Israel yashoboye kugera ku bayobozi ba Iran ikoresheje amakuru yakusanyijwe hifashishijwe camera zo mu mihanda n’ikoranabuhanga ry’itumanaho. Ariko muri Koreya ya Ruguru, bene ayo makuru kuyageraho biragoye cyane kubera uburyo igihugu gifunze.
Kim Jong-un ubwe azwiho kugira amakenga menshi ndetse akarindwa ku rwego rwo hejuru. Kenshi ntakoresha indege mu ngendo ze, ahubwo agenda muri gari ya moshi ya gisirikare ifite ubwirinzi budasanzwe. Aho ajya hose habanza kugenzurwa mbere y’igihe kinini.
Nubwo bimeze gutyo, impungenge zikomeye za Koreya ya Ruguru zishingiye ku ikoranabuhanga rya satellites rigezweho Amerika n’ibihugu byayo bifatanyije bifite. Professeur Lankov yavuze ko Pyongyang ibona ko amakuru aturuka muri satellites ari yo ashobora guteza ikibazo gikomeye kurusha ibindi byose.
Koreya ya Ruguru ni kimwe mu bihugu bifite missile zishobora kugera kure cyane ndetse zigatwara intwaro kirimbuzi. Muri zo harimo Hwasong-14 na Hwasong-15, missile zigeragezwa kenshi na Pyongyang.
Izi missile zishobora kugera mu ntera irenga kilometero ibihumbi 13, bivuze ko zashobora kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo ibice nka California, Alaska n’ahandi henshi.
Hari kandi missile ya Hwasong-12 ishobora kugera ku ntera ya kilometero 3,700, bivuze ko ishobora kugera ku ntego nyinshi muri Aziya no mu birindiro bya Amerika biri muri aka karere.
Ibi byose bituma amahanga akomeza kurebera hafi icyemezo cya Koreya ya Ruguru, kuko intambara iyo ari yo yose yaba hagati yayo na Amerika cyangwa abafatanyabikorwa bayo ishobora kuvamo ikibazo gikomeye ku mutekano w’Isi yose.
Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko iri tegeko rishya rya Koreya ya Ruguru ryongera ubwoba bw’uko intambara ishobora gutangira mu buryo bwihuse cyane bitewe n’ikosa rito cyangwa gukeka nabi.
Mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje guhangana mu bya gisirikare no mu bya politiki, gushyiraho uburyo bwo guhita burasa intwaro kirimbuzi nta rwego rubanje kubisuzuma bifatwa nk’ikintu gishobora gushyira Isi mu kaga gakomeye.
Kugeza ubu, Amerika n’abafatanyabikorwa bayo ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro kuri iri tegeko rishya rya Koreya ya Ruguru. Ariko biragaragara ko umwuka mubi hagati ya Pyongyang n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ukomeje gufata indi ntera, mu gihe Isi ikomeje kwibaza niba amahanga azashobora gukomeza kwirinda intambara ya nucléaire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku batuye Isi bose.





