Amerika na Iran Mu Mwuka Mubi: Perezida Trump Yanenze Bikomeye Icyifuzo cya Tehran Mu gihe Intambara Ikomeje Gufata Indi Ntera
Umwuka wa politiki n’umutekano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ukomeje kuba mubi cyane nyuma y’uko Perezida Donald Trump yamaganye yivuye inyuma igisubizo Iran yahaye ibyifuzo bya Amerika bijyanye no guhagarika intambara imaze amezi mu Burasirazuba bwo Hagati.
Trump yavuze ko ubutumwa bwoherejwe na Tehran “butakwemerwa na gato”, ibintu byongeye kuzamura impungenge ko ibiganiro by’amahoro bishobora gusubira inyuma ndetse intambara igakomeza gufata indi ntera.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran agaragaza ko Tehran yohereje ubutumwa muri Amerika ibinyujije muri Pakistan iri gukora nk’umuhuza hagati y’impande zombi. Muri ubwo butumwa, Iran yasabye ko habaho ihagarikwa ry’intambara ako kanya mu bice byose by’imirwano, guhagarika ibikorwa bya gisirikare bya Amerika mu nyanja ndetse no gutanga icyizere ko Iran itazongera kugabwaho ibindi bitero.
Ibi byabaye nyuma y’igihe gito impande zombi zari zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kugabanya ubushyamirane, cyane cyane nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi kubahirizwa, nubwo rimwe na rimwe hakomeje kumvikana ibikorwa byo kurasana no kugabwaho ibitero mu buryo budasanzwe.
Iyi ntambara yatangiye gukaza umurego mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka ubwo Amerika na Israel batangizaga ibitero bikomeye kuri Iran, bavuga ko bashaka guhagarika gahunda yayo yo gutunganya uranium ishobora gukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.
Amerika na Israel bishinja Iran gukomeza guteza umutekano muke mu karere no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Iran yo ivuga ko ibikorwa byayo bya nucléaire bigamije iterambere ry’ingufu n’ubushakashatsi busanzwe, kandi igashinja Amerika n’abo bafatanyije gushaka kuyica intege no kuyiharabika ku rwego mpuzamahanga.
Mu minsi ishize, Donald Trump yongeye gutangaza ko iyi ntambara “izashira vuba”, ariko amagambo ye akomeje kugaragaza ko Washington idateze koroshya ibyo isaba Tehran.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, nawe yakomeje gufata umurongo ukakaye kuri Iran. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya CBS muri gahunda ya “60 Minutes”, Netanyahu yavuze ko amahoro atashoboka igihe cyose Iran igifite ubushobozi bwo gutunganya uranium.
Yagize ati:
“Haracyari ibigo byo gutunganyirizamo uranium bigomba gusenywa.”
Aya magambo agaragaza ko Israel idashaka gusa agahenge cyangwa ibiganiro, ahubwo ishaka ko Iran ivanwaho burundu ubushobozi bwose ishobora gukoresha mu gukora intwaro za nucléaire.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, nawe yavuze amagambo akomeye agaragaza ko igihugu cye kitazemera gushyirwa ku gitutu.
Mu ijambo rye ryo ku Cyumweru, yagize ati:
“Ntituzigera twunamisha imitwe yacu imbere y’umwanzi.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro bishoboka, ariko ko bitavuze ko Iran yemeye gutsindwa cyangwa gusubira inyuma ku nyungu zayo.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko Iran ishobora kuba iri kugerageza gukoresha inzira z’ibiganiro kugira ngo igabanye igitutu mpuzamahanga, ariko kandi ikanarinda ko igihugu cyayo gikomeza kwibasirwa n’ibitero bya gisirikare.
Kuri ubu, ibintu biracyari mu rujijo hagati ya Amerika na Iran. Nubwo hari ibikorwa byo gushaka ibiganiro n’agahenge, amagambo akakaye ava ku mpande zombi agaragaza ko inzira y’amahoro ikiri ndende.
Amerika ikomeje gushyigikira Israel no gusaba Iran guhagarika ibikorwa byose bya nucléaire ifata nk’iterabwoba, mu gihe Iran nayo ikomeje gutsimbarara ku burenganzira bwayo bwo kwirwanaho no gukomeza gahunda yayo y’iterambere.
Abaturage bo mu Burasirazuba bwo Hagati bakomeje kuba mu bwoba ko intambara ishobora kwaguka ikagera no mu bindi bihugu, cyane cyane mu gihe ibitero bya hato na hato bikomeje kuvugwa mu nyanja no mu bice bitandukanye by’akarere.
Mu rwego rwa dipolomasi, Pakistan, Qatar n’ibindi bihugu bikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo habeho ibiganiro bishobora guhagarika iyi ntambara mbere y’uko ibintu birushaho gukomera.





