Lindsey Yitabye Imana: Menya Byinshi ku Murage w’Umusenateri w’Amerika Wagize Uruhare Rugaragara mu Biganiro ku Kibazo cya RDC n’Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Senateri Lindsey Graham, umwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu Ishyaka rya Republican muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaramenyekanye cyane ku ruhando mpuzamahanga kubera ibitekerezo bye ku bibazo by’umutekano n’amahoro, yitabye Imana afite imyaka 71.
Ibiro bye byatangaje ko yapfuye ku wa Gatandatu nijoro azize uburwayi bwihuse kandi butunguranye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we, basabye abantu kubasabira no kubaha umwanya muri iki gihe cy’akababaro.
Urupfu rwa Graham rwatumye abantu benshi bamwibuka, barimo Perezida Donald Trump wamuvuzeho nk’umwe mu basenateri n’abantu bakomeye yari azi, avuga ko yari “umunyamerika w’ukuri” waharaniraga inyungu z’igihugu cye.
Lindsey Graham, wari uhagarariye Leta ya South Carolina muri Sena ya Amerika kuva mu mwaka wa 2003, yari umwe mu bantu bakomeye bagize uruhare mu biganiro ku bibazo by’umutekano ku isi.
Mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika, Graham yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo bye ku ntambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ku kibazo kirimo AFC/M23 na Leta ya Congo.
Nubwo bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi bamushinjaga kugaragaza impuhwe ku ruhande rwa AFC/M23, Graham we yakomeje kugaragaza ko umuti urambye w’ikibazo cya RDC utazava mu ntambara gusa, ahubwo ko uzava mu biganiro bya politiki, gusobanukirwa impamvu z’ibibazo bimaze imyaka no gushaka igisubizo kirambye.
Yagaragazaga ko amateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agomba kwitabwaho kugira ngo haboneke amahoro arambye. Ku bwe, gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC byasabaga kureba ibibazo by’imiyoborere, umutekano w’abaturage ndetse n’amateka y’amakimbirane amaze imyaka myinshi.
Mu kwezi kwa mbere 2026, Lindsey Graham yashimye icyemezo cya AFC/M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko byari intambwe ishobora gufasha mu kubaka icyizere mu biganiro by’amahoro byaberaga i Doha.
Icyo gihe ariko yanagaragaje impungenge nyuma y’amakuru yavugaga ko abarwanyi ba AFC/M23 bari kuva muri uwo mujyi bashoboraga kugabwaho ibitero.
Mu butumwa yashyize kuri X yagize ati:
“Nejejwe no kubona amakuru avuga ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko mbabajwe no kumva ko izo ngabo ziri gusubira inyuma zishobora kuba zigabwaho ibitero.”
Kuri Graham, ibiganiro hagati y’impande zihanganye ni byo byari inzira y’ingenzi yo kugera ku mahoro, kandi yabonaga ko ibyo bihuye n’icyerekezo cya Perezida Donald Trump cyo gushaka amahoro arambye no guteza imbere ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Lindsey Graham yari amaze imyaka irenga icumi akurikirana ibibazo by’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu mwaka wa 2013, yari umwe mu bagize itsinda ry’abasenateri batandatu b’Abanyamerika basuye akarere k’Ibiyaga Bigari kugira ngo basuzume ikibazo cy’intambara yari ihanganishije umutwe wa M23 na Leta ya Congo.
Muri urwo ruzinduko, Graham yavuze ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zari ingenzi mu gufasha umutekano, ariko anashimangira ko ibibazo by’akarere bidashobora gukemurwa n’Umuryango w’Abibumbye gusa.
Tariki ya 03/12/2025, Graham kandi yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aho baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’umutekano, ubukungu ndetse no gufatanya mu nzego zitandukanye.
Lindsey Graham yari umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye muri Sena ya Amerika, aho yari azwi cyane ku bibazo by’ububanyi n’amahanga, umutekano ndetse n’ingabo.
Mbere yo kujya muri Sena, yabanje kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuva mu 1995 kugeza mu 2003. Yanabaye umusirikare mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Amerika ndetse aza kugera ku rwego rwa Colonel mbere yo gusezera mu 2015.
Mu myaka isaga mirongo itatu yamaze muri politiki, Graham yabaye umwe mu bayobozi bakomeye b’Ishyaka rya Republican ku bijyanye n’imibanire mpuzamahanga, aho yagize uruhare mu biganiro ku bibazo birimo Ukraine, Iran ndetse n’umutekano ku isi.
Urupfu rwe rusize icyuho mu banyapolitiki b’Abanyamerika bakurikiranaga cyane ikibazo cy’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Guverineri wa South Carolina, Henry McMaster, biteganyijwe ko azashyiraho umusimbura w’agateganyo wa Graham muri Sena kugeza igihe amatora yihariye azabera kugira ngo haboneke umusenateri mushya.






