Loni Yumvise Ijwi rya RDC: Kinshasa Isaba Isi Guhindura Umutungo Kamere Umusingi w’Amahoro, Si Intandaro y’Intambara
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (Loni), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye amahanga gufata ingamba zihamye zo gutuma umutungo kamere uba umusingi w’amahoro n’iterambere rirambye, aho gukomeza kuba intandaro y’intambara, umutekano muke n’ubusahuzi bwambukiranya imipaka.
Ibi byatangajwe ku wa 13/07/2026 mu nama yihariye yabereye ku cyicaro gikuru cya Loni, yateguwe ku busabe bwa RDC, igihugu kiyoboye Akanama k’Umutekano ka Loni muri uku kwezi kwa Nyakanga. Iyo nama yibanze ku gusuzuma uburyo amategeko n’imikorere mpuzamahanga bikwiye kuvugururwa kugira ngo umutungo kamere ugire uruhare mu kubaka amahoro aho guteza amakimbirane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko ibiganiro byahuje ibihugu bigize Loni, impuguke n’abafatanyabikorwa batandukanye byagaragaje ko ikibazo nyamukuru atari umutungo kamere ubwawo, ahubwo ari uburyo ucungwa n’uko inyungu ziwuvamo zikoreshwa.
Yagize ati:
“Umutungo kamere si wo uteza intambara ku buryo budashobora kwirindwa. Ushobora kuba isoko y’iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo, guteza imbere inganda n’iterambere risangiwe, igihe ucunzwe neza kandi ukagenzurwa n’inzego zemewe.”
Yasobanuye ko iyo imiyoborere y’umutungo kamere idakomeye, ibikorwa byo kuwucukura bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa amafaranga awuvamo agakoreshwa mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro n’imiryango y’ubugizi bwa nabi, uwo mutungo uhinduka igikoresho gikomeza intambara, ugasenya inzego za Leta ndetse ukongera imibabaro y’abaturage.
Mu ijambo rye, Kayikwamba Wagner yashimangiye ko kurwanya ubucukuzi n’icuruzwa ry’umutungo kamere bikorwa mu buryo butemewe n’amategeko bidakwiye kuba inshingano z’ibihugu bicukura uwo mutungo gusa.
Yavuze ko buri wese uri mu ruhererekane rw’ubucuruzi bw’umutungo kamere afite inshingano, zirimo:
Ibihugu umutungo unyuramo;
Ibihugu biwugura;
Abacuruzi n’abawutunganya;
Ibigo by’imari;
Ibigo mpuzamahanga;
Abaguzi n’abawukoresha.
Yashimangiye ko gukurikirana inkomoko y’umutungo kamere (traceability) bigomba kuba inshingano isangiwe n’impande zose, aho kuba umutwaro usigazwa ku bihugu bikungahaye ku mutungo kamere gusa.
Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko, n’ubwo hari uburyo busanzwe bukoreshwa ku rwego mpuzamahanga, burimo Kimberley Process, amabwiriza ya OECD ajyanye no kugenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro, gahunda z’ibihano ndetse n’amatsinda y’impuguke za Loni, haracyari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo no mu bufatanye hagati yabyo.
Abenshi basabye ko ayo mabwiriza arushaho guhurizwa hamwe kugira ngo agire imbaraga zo gukumira isahurwa ry’umutungo kamere no gukuraho uburyo amafaranga awuvamo akoreshwa mu gutera inkunga intambara.
Hari kandi impaka hagati y’abifuza gushyiraho amategeko mashya mpuzamahanga n’abavuga ko icy’ingenzi ari ugushimangira asanzweho. Icyakora, impande zombi zemeranyije ko hakenewe kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’amahame asanzwe, aho kongera amategeko menshi adashyirwa mu bikorwa.
Guverinoma ya RDC yasabye ko amahanga ava ku buryo bwo gutegereza ko amakimbirane abanza kuba mbere yo kugira icyo akora, ahubwo hagashyirwa imbere ingamba zo kuyakumira hakiri kare.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko isi idakwiye gutegereza ko umutungo kamere ubanza gukoreshwa mu kugura intwaro, gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro cyangwa kwimura abaturage ku ngufu mbere yo gutangira gutekereza ku micungire yawo.
Yagize ati:
“Tugomba kuva ku buryo bwo gusa n’abitabara ikibazo cyamaze kuba, tugatekereza uburyo bwo kukirinda mbere y’uko kiba. Iyo ni yo nzira izatuma umutungo kamere uba ishingiro ry’ubufatanye, icyizere n’amahoro arambye.”
Iyi nama iri mu bikorwa bikomeje gukorwa na RDC mu gihe iyoboye Akanama k’Umutekano ka Loni. Ije ikurikira indi nama yabaye ku wa 08/07/2026, yibanze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ntambara, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka.
Muri iyo gahunda, Guverinoma ya RDC ikomeje gushimangira ko amahoro arambye adashobora kuboneka hatabayeho guca intege ubukungu bushingiye ku ntambara, kurengera abasivili no guharanira ubutabera ku bahohotewe.
Ibi byose bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bugikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, n’ubwo hakomeje ibikorwa bya dipolomasi birimo amasezerano ya Washington hagati ya Kinshasa na Kigali ndetse n’ibiganiro bya Doha biyobowe na Qatar.
N’ubwo ayo masezerano yashimwe n’amahanga nk’intambwe iganisha ku mahoro, ibikorwa by’imirwano biracyakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ibi bikomeje kugaragaza icyuho kiri hagati y’ibyemezo bifatirwa ku rwego rwa dipolomasi n’ibibera ku rugamba.
Abasesenguzi bavuga ko amahoro arambye azagerwaho gusa igihe umutungo kamere uzacungwa mu mucyo, inyungu zawo zikagirira akamaro abaturage bose, kandi ugahagarika kuba isoko y’inkunga y’intambara n’imitwe yitwaje intwaro.






