RDC: Denis Mukwege Yasabye Tshisekedi Guhagarika Politiki Zidatanga Umusaruro no Gushyira Imbere Amahoro
Dr. Denis Mukwege, wegukanye Igihembo cyitiriwe Nobel cy’Amahoro, yasohoye ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Félix Tshisekedi tariki ya 30/06/2026, agaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, imiyoborere n’ubutabera. Yasabye ko hafatwa ingamba zihamye zo gukura igihugu mu bibazo bimaze imyaka myinshi.
Mu butumwa bwe, Mukwege yavuze ko kuva mu 2019 kugeza ubu igihugu kitigeze kibona impinduka zifatika mu gukemura ikibazo cy’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano n’ibikorwa byo gusahura abaturage bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage.
Yagarutse ku miyoborere y’ibihe bidasanzwe (État de siège), agaragaza ko itatanze umusaruro wari utegerejwe. Yanenze imikorere ya Leta mu rwego rw’umutekano, politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse n’ivugurura ry’inzego z’umutekano.
Mukwege yavuze kandi ko ruswa n’umuco wo kudahana bikomeje kuba inzitizi zikomeye, ashimangira ko ubutabera bukwiye guhabwa umwanya wa mbere kugira ngo abakoze ibyaha bikomeye by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu babiryozwe.
Yasabye Perezida Tshisekedi kutinjira mu bikorwa byo guhindura Itegeko Nshinga muri iki gihe, ahubwo akibanda ku kugarura amahoro, kurinda abasivili, kubaka ubutegetsi bushingiye ku mategeko no kongerera icyizere abaturage.
Ku birebana n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, amakuru ava mu mpande zitandukanye akomeje gutanga amashusho atandukanye ku mibereho y’abaturage. Hari abaturage n’abasesenguzi bavuga ko mu bice bigenzurwa n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ndetse na MRDP-Twirwaneho hagaragara ituze ugereranyije n’ibice bikigenzurwa na FARDC n’abambari bayo, barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ku rundi ruhande, hakomeje no kuvugwa ibirego by’ihohoterwa rikorerwa abaturage, ubusahuzi n’ubwicanyi mu bice bitandukanye bigenzurwa n’izi ngabo za FARDC n’abo bafatanya. Ibi birego bikomeje kuvugwaho impaka kandi bisaba iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Abasesenguzi bavuga ko ubutumwa bwa Denis Mukwege bwongeye kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye igihugu kigomba gukemura, kandi ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu biganiro, ubutabera n’imiyoborere myiza.
Mu gihe RDC ikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo byayo, impuruza ya Mukwege yibutsa abayobozi ko amahoro, kurengera ubuzima bw’abaturage no kubaka inzego zikomeye ari byo bizafasha igihugu gusohoka mu bibazo bimaze imyaka myinshi.






