MRDP-Twirwaneho Yatangaje Ifatwa ry’Uduce Tubiri two muri Muri Kivu y’Amajyepfo
Amakuru yatangajwe na Col. Rugabo Fidel, umuvugizi w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, avuga ko uyu mutwe wamaze kwigarurira uduce tubiri two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ari two Mikenke na Bilalombili.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Col. Rugabo Fidel yagize ati: “MRDP-Twirwaneho yabohoje Mikenke na Bilalimbili.” Aya magambo agaragaza ko nyuma y’imirwano yabereye muri ako gace, utu duce twombi twagiye mu maboko y’uyu mutwe.
Utu duce twa Mikenke na Bilalombili duherereye muri Secteur ya Itombwe, Teritwari ya Mwenga, ahamaze igihe habera imirwano ihuza MRDP-Twirwaneho kuruhande rumwe, n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’indi mitwe iyifasha kurundi ruhande.
Amakuru akomeza avuga ko mbere y’uko MRDP-Twirwaneho itangaza ifatwa ry’utu duce, twari tugenzurwa n’ihuriro ry’ingabo zirimo FDLR, FARDC, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi. Bivugwa ko nyuma y’imirwano, FARDC n’abo bafatanyaga bavuyemo, bagasubira inyuma berekeza mu bindi bice birimo Rwitsankuku, Point Zero na Gipupu.
Nubwo aya makuru ataremezwa ku buryo bwigenga n’izindi nzego zitandukanye zirebwa n’aya makimbirane, agaragaza impinduka mu ishusho y’umutekano muri ako gace. Icyakora, bamwe mu baturage bo muri ibyo bice bavuga ko ayo makuru ari impamo, bakemeza ko Mikenke na Bilalombili byamaze kugenzurwa na MRDP-Twirwaneho.
Imirwano bivugwa ko yatangiye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatatu, ikaba yakomeje mu bice bitandukanye by’iyi teritwari ya Mwenga.
Kugeza ubu, nta rwego rwigenga cyangwa urwa leta ruratangaza raporo yemeza ku buryo bwuzuye iby’iri hinduka ry’ubugenzuzi bw’utu duce. Ibi bikomeje kugaragaza ko intara ya Kivu y’Amajyepfo ikiri mu bibazo bikomeye by’umutekano muke, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugirana imirwano mu bice bitandukanye.






