Minembwe: Ibirego bya Kongolo ku Bitero bya Drone Byateje Impaka mu Gihe Imirwano Ikomeje Gukaza Umurego
Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi ya Minembwe hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ririmo ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo na FDLR, hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ku bitero bya drone byagabwe muri aka gace.
Ibi bikurikiye ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter) na Kongolo Jacques, umwe mu bajyanama ba Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, wavuze ko kuva saa tatu z’ijoro kugeza saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17/06/2026, drone z’icyo yise igihugu cy’abaturanyi zagabye ibitero ku duce twinshi twari mu maboko ya FARDC, harimo Gitavi, Lundu, kwa Bikino, ku rusengero rwa CELPA UGEAFI, Gakenke ndetse no hafi y’umugezi wa Minembwe. Nyamara, amakuru yizewe agaragaza ko ibyo bice byose byavuzwe na Kongolo bigenzurwa na MRDP-Twirwaneho.
Mu butumwa bwe, Kongolo yakomeje avuga ko abaturage bahungiye mu mashyamba kubera ibyo yise ibisasu byaterwaga n’izo drone, asaba FARDC gufata ingamba zo kurinda abaturage bo muri Minembwe n’inkengero zayo. Mu gihe bizwi ko abaturage bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, bitewe na FARDC n’abo bafatanyije ibikorwa bibangamira abaturage batuye muri ibyo bice, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Nyamara, amakuru aturuka ahantu hatandukanye muri Minembwe ndetse no ku baturage bari hafi y’aho imirwano yabereye, avuga ko ibyatangajwe na Kongolo bidahuye n’ibiri kubera ku rugamba. Aya makuru agaragaza ko drone zagaragaye muri ibyo bice ari iz’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare, ndetse ko ibisasu byarashwe byaguye mu bice bituwe n’abaturage b’Abanyamulenge, cyane cyane muri Lundu, Gitavi, Gakenke n’utundi duce duherereye hafi ya Minembwe Centre.
Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko ibi bitero byatumye imiryango myinshi ihunga ingo zayo, bamwe bagashaka ubuhungiro mu mashyamba no mu misozi iri kure y’aho imirwano iri kubera.
Ibi bikorwa biri kuba mu gihe mu gace ka Kalingi hakomeje kubera imirwano ikomeye hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo. Amakuru Minembwe Capital News yahawe n’amasoko atandukanye avuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa babo baturutse mu Bidegu, bamwe bazamuka berekeza kuri Ruhinamavi, abandi banyura mu Mucyamu berekeza i Lundu kwa Gakina.
Ayo makuru avuga ko nyuma yo kugera muri ibyo bice, bahuye na MRDP-Twirwaneho maze habaho imirwano ikomeye. Bivugwa ko bamwe mu basirikare b’ihuriro rya FARDC bahungiye inyuma basubira mu Bidegu, mu gihe abandi bakomeje gusubira inyuma berekeza muri Kalingi no hakurya i Mutunda.
Amakuru ava ku rugamba kandi avuga ko kuri uyu munsi habaye imirwano ikaze cyane mu bice bya Kalingi, aho MRDP-Twirwaneho yashoboye gusubiza inyuma ihuriro rya FARDC. Icyakora, nta ruhande ruratangaza ku mugaragaro umubare w’abaguye cyangwa abakomeretse muri iyo mirwano.
Mu gace ka Gakenke na ho habereye indi mirwano ikomeye. Amasoko yo muri ako gace avuga ko ihuriro rya FARDC ryahatiwe gusubira inyuma nyuma y’urugamba rwamaze amasaha menshi.
Hagati aho, hari andi makuru ataremezwa n’impande zose zirebwa n’iki kibazo avuga ko drone imwe ya FARDC yaguye mu gace ka Kalemie nyuma yo kurasirwa mu bikorwa bya gisirikare byabereye muri Minembwe. Icyakora, nta tangazo rirambuye riraturuka ku buyobozi bwa FARDC cyangwa ku zindi nzego z’umutekano ryemeza ayo makuru.
Abakurikirana ibibera muri aka karere bavuga ko gukomeza gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya ku ruhare rw’impande zitandukanye muri iyi ntambara bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi no guteza urujijo mu baturage basanzwe bahangayikishijwe n’umutekano muke umaze igihe urangwa mu misozi ya Minembwe.
Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego, abaturage bo muri Lundu, Gitavi, Gakenke, Kalingi n’utundi duce twibasiwe n’intambara bakomeje gusaba ko impande zose zihanganye zubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivile, kugira ngo ubuzima bw’abaturage budakomeza kujya mu kaga kubera ibikorwa bya gisirikare biri kubera hafi y’ingo zabo.





